Mariah Carey na Nicki Minaj batangaje ko batazongera kuba abacamanza mu marushanwa y’abahanzi ya American Idol ataha.
Abinyujije kuri Twitter, Mariah Carey, wari umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa riheruka rya 12 yatangaje ko atagaragara muri aya marushanwa y’umwaka utaha agira ati "urabeho American Idol".
Nyuma y’uko amaze gutangaza ibi, undi mucamanza Nicki Minaj nawe yahise asezera muri ‘American Idol’ abinyijije kuri Twitter kuri uyu wa Kane tari 30 Gicurasi 2013.
Mariah Carey na Nicki Minaj basezeye muri aya marushanwa nyuma ya Randy Jackason nawe waherukaga gusezera.



















TANGA IGITEKEREZO