00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lauryn Hill yakatiwe igifungo cy’amezi atatu

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 7 May 2013 saa 05:59
Yasuwe :

Umuhanzikazi ‘Lauryn Hill’ wahora abarizwa mu itsinda ‘Fugees’ ryo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma agafata umwanzuro wo kuririmba ku giti cye, yakatiwe amezi atatu y’igifungo azira kudatanga imisoro ku bikorwa bya muzika yakoze hagati y’umwaka w’2005 na 2007 bikamwinjiriza asaga miliyoni imwe n’ibihumbi 800 by’amadolari.
Mu rubanza rwabereye mu rukiko rwa Nerwark i New Jersey ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 6 Gicurasi 2013, ubucamanza bwavuze ko icyaha Lauryn Hill w’imyaka 37 (…)

Umuhanzikazi ‘Lauryn Hill’ wahora abarizwa mu itsinda ‘Fugees’ ryo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma agafata umwanzuro wo kuririmba ku giti cye, yakatiwe amezi atatu y’igifungo azira kudatanga imisoro ku bikorwa bya muzika yakoze hagati y’umwaka w’2005 na 2007 bikamwinjiriza asaga miliyoni imwe n’ibihumbi 800 by’amadolari.

Mu rubanza rwabereye mu rukiko rwa Nerwark i New Jersey ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 6 Gicurasi 2013, ubucamanza bwavuze ko icyaha Lauryn Hill w’imyaka 37 y’amavuko ashinjwa ari icyo kutishyura umusoro wa Leta, itegeko rikaba rimuhanisha igifungo cy’amezi kuva kuri atatu ashobora kwiyongera kugera ku myaka itatu, nk’uko The Guardian cyabitangaje.

Umwunganira yavuze ko nyuma yo kumenya ko amafaranga yinjije atatanze umusoro ku nyungu, yaje kwishyura amadorali 970,000 bityo akumva ko urukiko rwari rukwiye kumurekura akabaho ntamuntu umukurikirana kuko umusoro yamaze kuwutanga, ariko urukiko rutera icyo cyifuzo utwatsi kuko icyo bashinja Lauryn Hill atari ugukererwa kwishyura ahubwo ari ukwanga kwishyura kuko yungutse nyuma agaterera agate mu ryinyo ku bijyanye no gusora.

Umwanzuro w’urubanza wabaye ko Lauryn Hill agiye kumara amezi atatu afungiwe muri gereza, nyuma azafungirwa iwe mu rugo igihe kingana n’andi mezi atatu, maze akazajya akurikiranwa isaha ku isaha kugira ngo atica imikurikiranire y’urubanza rwe, n’ubwo igihe azatangirira icyo gihano kitatangajwe.

Lauryn Hill ni umwe mu bahanzi mpuzamahanga baheruka kuza gutaramira mu Rwanda muri FESPAD yabaye muri Kamena 2010.

Lauryn Hill yitabye urukiko

Reba indirimbo ye ’Sweet Thing’ hano:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages