Ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 33, Kim Kardashian, yambitswe impeta ya Diama n’umuraperi Kanye West, mu birori byabereye ahitwa i San Francisco muri California ku kibuga cya TA &T Park.
Kanye yanasabye Kim, baheruka kubyarana, ko yakwemera kuzamubera umugore. Kim yasubije Kanye ko yemeye kuzamubera umugore, nuko Kanye atangaza ko ateganya ko bazashyingirwa, bitandukanye cyane n’ibyari bimaze iminsi bivugwa ko Kanye adateganya kuzashyingirwa na Kim.
Ibi birori byari byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe bo mu muryango wa Kim.
Aramutse ashyingiwe na Kim, Kanye yaba abaye umugabo wa gatatu bashyingiranywe.



















TANGA IGITEKEREZO