00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kidumu yatewe ikimwaro n’imva ya Christophe Matata yarengewe n’ibyatsi

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 22 April 2019 saa 03:56
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umurundi Nimbona Jean Pierre [Kidumu] yagaragaje ko atewe ipfunwe no kuba imva ya mugenzi we Christophe Matata yararengewe n’ibigunda nyamara hari abantu benshi babanye.

Tariki 03 Mutarama 2011 nibwo umuhanzi w’Umurundi wari ufite n’abakunzi benshi mu Rwanda, Christopher Matata, yitabye Imana aguye mu bitaro bya Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Yapfuye amaze igihe gito agejejwe mu bitaro aho yazize uburwayi yari afite mu gihaha cy’ibumoso.

Tariki ya 13 Mutarama 2011 nibwo yashyinguwe mu irimbi rya Mpanda mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Bujumbura.

Yaherekejwe mu cyubahiro kitigeze gihabwa n’undi muhanzi uwo ari we wese mu Burundi dore ko mu kumushyingura hari abayobozi batandukanye ndetse n’isanduku ye ikaba yari itwikirijwe ibendera ry’igihugu.

Imyaka icyenda irashize, uyu muririmbyi wafatwaga nk’intwari mu gihugu cye atakiri ku Isi y’abazima.

Imva ya Jean Christophe Matata washyinguwe mu cyubahiro kidasanzwe yari imaze iminsi yararengewe n’ibihuru nk’uko byagaragaye mu mashusho Kidumu yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook.

Aya mashusho agaragaza abagabo batema ibihuru byari byarayirengeye n’umugore akubura impande yayo, aho bari bamaze guharura. Ahari hashyizwe ifoto ya nyakwigendera yavuyemo.

Kidumu yashimiye ababikoze, agaragaza ko atewe ikimwaro no kuba imva ya Matata wababaje benshi ubwo yapfaga itarigeze yitabwaho ngo akomeze guhabwa icyubahiro nk’icyo yashyinguranywe.
Yagize ati “Wakoze umutoza Thomas! Nyakwigendera Matata Christophe atubabarire.”

Christophe Matata yitabye Imana afite imyaka 50. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Amaso Akunda’, “Nyaranja”, “Mukobwa Ndagowe”, “N’inyagasambu Rirarema” n’izindi nyinshi.

Christophe Matata yari umuhanzi ukunzwe na benshi
Kidumu yasabye imbabazi Christophe Matata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .