Kuwa mbere tariki 4 Ugushyingo nibwo byatangajwe ko Katy Perry ari we uhiga abandi mu gukurikirwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Twitter, kuko afite abagera kuri 46.535.892, mu gihe uwo yakuye ku mwanya wa mbere Justin Beiber wari ufite abantu 46.511.566.
Ibi ni ibyatangajwe na Shea Bennett ushinzwe gutangaza amakuru ya Twitter ku rubuga “Twitter All” avuga ko impinduka zihamye zatangiye kugaragara guhera ku cyumweru tariki 3 Ugushyingo, ubwo zerekana ko Katy Perry ari we uhiga abandi mugukurikirwa cyane kuri Twitter, ndetse ko shobora kugeza ku bantu ibihumbi mirongo itanu (50.000.000).
Nubwo Justin Beiber akuwe kuri uyu mwanya yakunze gukurikirwa cyane kuri Twitter bitewe n’ibitaramo yari afitiye mu gihugu cya Brésil mu minsi y’ikiruhuko irangiye, nyamara Katy Perry we atarigeze agira icyo ashyiraho, kuva tariki 31 Ukwakira, gusa ngo Justin Beiber ari gukora cyane ngo asubirane umwanya we.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko Justin Beiber yakuwe kuri uyu mwanya, nyuma yo kuwukuraho na we Lady Gaga wari uwuriho kugeza muri Mutarama uyu mwaka.
Inararibonye mikorere ya Twitter biba bigoranye kugira ngo umuntu akure undi ku mwanya wa mbere mu bakurikirwa cyane.



















TANGA IGITEKEREZO