Umwe mu nshuti za hafi z’umuraperi w’icyamamare Kanye West yatangaje ko uyu Kanye nta mugambi na muto afite wo kuzashyingirwa na Kim Kardashian nk’uko byari byitezwe.
Uyu muntu yatangarije RadarOnline ati “Kanye yabwiye inshuti ze ko atazigera ashyingirwa na Kim. Nta n’ubwo yifuza ko umubano wabo washyirwa ku mugaragaro imbere y’amategeko."
Yongeraho ati "Kanye yahisemo ko baba inshuti bisanzwe atekereza ko ubukwe bwarengeranye. Akunda ibintu bishya, bijyanye n’igihe cye. Ntatekereza kuzashyingirwa nawe kubera ko bamaze kubyarana umukobwa.”
Ibi bikaba bitandukanye cyane n’amakuru yakunze kujya atangazwa ko aba bombi Kanye na Kim bateganya gukora ubukwe mu ibanga, nyuma yo kubyara.
Kim Kardashian ni umwe mu bakobwa bivugwa ko bakunda ibintu by’amaraha, bigoranye ko yapfa kwemera iki cyemezo cya Kanye, uhora ufatwa nk’umuntu ugoranye cyane (homme compliqué).



















TANGA IGITEKEREZO