Nyuma y’amezi ane Juliana apfushije umwana we Keron, ari na we wenyine yagiraga, yasohoye indirimbo yumvisha inshuti, abavandimwe n’abafana be uburyane bw’ibiomere yasigiwe n’urupfu rw’uyu mwana we yakundaga cyane Imana ikaza kumwisubiza.
Nk’uko yabitangarije Chimpreports, Juliana yemeza ko indirimbo yasohoye izakora ku mitima ya benshi , ikagira n’isomo ibigisha mu buzima ndetse ikomora ibisebe by’abagiye bahura n’ibibazo nk’ibye ariko bakabura ukwihangana.
Ijwi ryiza ndetse n’ubuhanga buzwi kuri Juliana byatumye bamwe bamwita Celine Dion wa Uganda. Iyi ndirimbo yise “Something of my life” ahamya neza ko izongera imbaraga ndetse ikanahumuriza abantu bahura n’ibibazo bibagoye mu buzima akenshi bamwe bakabura umutima n’imbaraga zo kubyakira.
Mu ijambo yavugiye mu muhango wo gushyingura umwana we, Juliana yagize ati, “Ndashimira Imana kuko sinakekaga ko nabona imbaraga zingeza hano. Imana yampaye imbaraga. Nubwo nabaga nahuye n’ibinaniza, umunsi wanjye ntiwarangiraga nabi. Narebaga Keron akansekera. Buri munsi yamfataga ku rutugu. Yari umuhungu w’umunyembaraga. Nta kibazo nagiraga ndi kumwe na Keron”
Juliana akaba yaragaragaje ko ari umunyembaraga bitewe n’ubutwari yagaragaje mu bihe bikomeye yagiye ahura nabyo byatumye benshi bamutangarira ndetse anabatera akanyabugabo ko kwikomeza mu gihe bahuye n’ibibazo mu buzima.
Keron Kabugo umuhungu wa Juliana yamubyaranye na Amon Lukwago, umucuruzi ukomeye cyane muri Uganda bigeze gukundana nyuma bagatandukana.
Umuhungu wa Juliana Kanyomozi, Keron yitabye Imana afite imyaka 11 y’amavuko, akaba yarapfiriye mu bitaro bya Aga Khan Hospital i Nairobi muri Kenya. Yitabye Imana mu gitondo cyo ku Cyumweru Tariki ya 20 Nyakanga 2014


















TANGA IGITEKEREZO