Mu minsi ishize muri Uganda hahwihwiswaga ko umuhanzi Julina ari gushaka uko yakwimukira muri Kenya bityo akabana na Ian Mbugua uzwi nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa ya Tusker Project Fame-TPF.
Gusa Juliana yanyujije ubutumwa kuri facebook avuga ko ibi ari ibihuha, ashimangira ko nta rukundo afitanye na Ian ahubwo ko bahuzwa n’akazi gusa.
Yagize ati “Nabonye ibihuha bidafite shinge na rugero kuri facebook none nashakaga gushimangira nti ‘sinteganya gushyingirwa na Ian’”
Juliana Kanyomozi akunda guhurira na Ian mu kazi basangiye ko gutanga amanita ku bahanzi bo muri TFP muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO