Aganira na BBC yavuze ko yanyuze mu bihe bikomeye byaruhije imitekerereze ye kubera amafoto ye yari amaze iminsi asakajwe abantu hose abantu bakamwijundika ndetse akanatukwa bikomeye.
Ati “Nta munsi n’umwe ntigeze nibutswa iby’amafoto agaragaza imyanya yanjye y’ibanga yagiye hanze, nagiye mbona ibitekerezo by’abantu batandukanye banyibasira ku bw’imyanya yanjye y’ibanga ndetse iyo numvaga bavuga ko ari njye washyize hanze ayo mafoto byarambabazaga cyane.”
Yakomeje avuga ko hari igihe cyageze amakenga aba menshi atinya gusohoka mu nzu akeka ko ashobora no kuzicwa cyangwa se agaterwa amabuye.
Ati “Nari narahungabanye kugeza ubwo nageze aho nkajya nibaza nti ese ubu nasohoka mu nzu, ubu se sinshobora kwicwa, ese sinshobora gusohoka bakantera amabuye, byambayeho mbere nyura mu bihe bikomeye nshaka no kwiyahura.”
Kantengwa muri iki kiganiro yavuze ko yageze aho akiyakira kuko nta kintu yari kubihinduraho.
Ati “Ku nshuro ya kabiri ibi biba naravuze nti ntabwo nshobora kubihindura urimo kubikora wese afite impamvu kandi sinzigera menya impamvu yabimuteye.”
Yavuze ko abantu bagiye bamushinja gushyira hanze amafoto ye yambaye ubusa ariko ntibatekereze icyaba kibyihishe inyuma ndetse ngo si we wenyine wahuye n’ibi kuko hari n’abandi benshi bameze nkawe.
Yavuze aya mafoto ye yagiye hanze mu bihe bikurikiranye ashobora kuba yarashyizwe hanze n’uwatoraguye mudasobwa ye yigeze kwibwa.
Mu 2013 nibwo kuri internet hakwirakwijwe amafoto ye yambaye ubusa Isi iramwota, byongera kuba mu 2018 icyo gihe anatabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano. Ubu ategereje kumva umwanzuro w’urukiko ushobora kuvamo imyaka ibiri y’igifungo.
Judith Heard Kantengwa, ni umunyamideli w’umwuga. Avuka kuri se w’umunyarwanda na nyina w’umugandekazi.




TANGA IGITEKEREZO