00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay-Z yashyizwe mu bayobozi b’ibikorwa by’uruganda rwa Puma

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 19 June 2018 saa 03:00
Yasuwe :

Umuraperi Jay-Z uri mu bahanzi batunze amafaranga menshi ku Isi yagizwe Umuyobozi ushinzwe guhanga udushya muri Puma muri gahunda yayo yo kwigarurira isoko ry’inkweto z’abakinnyi bakina Basketball.

Jay-Z asanzwe afite imari yihagazeho akura mu gucuruza indirimbo binyuze ku rubuga rwe rwa Tidal ndetse n’inzu y’umuziki ya Roc Nation yashinze ihuriyemo abahanzi benshi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yatangiye gukorana n’uruganda rwa Puma mu mwaka ushize ubwo yari ari mu rugendo rw’ibitaramo byo kumurika album yise “4:44”. Yagenerwaga imyenda n’inkweto zo kwambara imbere y’abafana n’ibindi nkenerwa byose.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Complex, Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Puma, Adam Petrick, yagize ati “Tumaze igihe kitari gito dukorana na Roc Nation. Babaye abafatanyabikorwa beza bacu mu myaka myinshi ishize, twakoranye na bo mu mishinga itandukanye n’abambasaderi babo benshi batandukanye.”

Yongeyeho ko kuyobora ibikorwa bya Puma bifitanye isano n’umukino wa Basketball ari “ikintu Jay-Z yashakaga kwinjiramo.”

Jay-Z yinjiye muri Puma nyuma y’iminsi asohoye album nshya yakoranye n’umugore we Beyonce ndetse bari no mu rugendo rw’ibitaramo aho bamaze gukora ibigera kuri bine.
Puma yari imaze imyaka igera kuri 20 idakora inkweto z’abakinnyi ba Basketball by’umwihariko idafitanye imikoranire ikomeye n’abakina NBA. Yaherukaga gusinyana amasezerano na Vince Carter mu 1998 aho yagombaga kumara imyaka icumi ariko yahise ayasesa hashize ibiri gusa.

Mu kwinjira muri uru ruhando, iherutse gusinyisha amasezerano DeAndre Ayton, Marvin Bagley III na Zhaire Smith bari mu basore byitezwe ko bazinjira muri NBA bavuye muri Kaminuza zitandukanye nyuma y’ijonjora rizwi nka NBA Draft rizaba ku wa 22 Kamena 2018.

Jay Z na Beyonce bamaze iminsi bakora urugendo rw'ibitaramo i Burayi

Mu myaka yashize, Roc Nation ya Jay-Z yagiye yagurira ibikorwa no mu bijyanye n’imikino ndetse ikorana n’ibihangange nka Kevin Durant na Jeremy Lin. Mu bikorwa byayo hamamaye cyane imyambaro irimo n’inkweto za Puma zamamazwa na Rihanna uyibarizwamo.

Jay Z n'umugore we Beyonce ni abakunzi b'umukino wa Basketball
Uruganda rwa Puma nirwo rwambikaga Jay Z mu bitaramo byo kumurika album yise '4 44'

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages