Umuhanzi Jason Derulo, waririmbye indirimbo “Don’t Wanna Go Home”, yatanze akayabo ka miliyari imwe na miliyoni ijana na mirongo itatu na zirindwi n’ibihumbi magana atanu (1,137,500,000Rwf) agura inzu nshya iherereye muri Florida y’Amajyepfo.
Iyi nzu ifite ibyumba birenga icyenda ifite ibyangombwa byose amazu y’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akuze kuba afite nk’ubwogero, ibibuga, ibikoni binini, ubusitani n’ibindi.
Urubuga Celebuzz dukesha iyi nkuru rwanditse ko Jason Derulo azabana muri iyi nzu n’umukunzi we Jordin Sparks.
Uyu Jason Derulo, w’imyaka 26, aheruka kuza mu Rwanda mu gitaramo gisoza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II.
"The Other Side" indirimbo nshya ya Jason Derulo:



















TANGA IGITEKEREZO