00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ja Rule yatangaje byinshi ku buzima bwo muri gereza

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 6 October 2013 saa 10:00
Yasuwe :

Umuraperi Ja Rule, uheruka gufungurwa mu kwa karindwi (Nyakanga), yagize icyo avuga bwa mbere ku buzima yabagamo muri gereza, avuga ku bijyanye n’ubushyamirane yakunze kugirana na n’umuraperi mugenzi we 50 Cent n’abandi anavuga ku mishanga ye mishya y’umuziki.
Ja Rule wafunzwe imyaka ibiri yose, yatangaje ko ubu ameze neza mu mutwe no mu mubiri we, ku buryo yumva yiteguye gutangira ategura Album nshya.
Ja Rule, wafunzwe mu mwaka wa 2011 azize kwitwaza intwaro, kunywa ibiyobyabwenge (…)

Umuraperi Ja Rule, uheruka gufungurwa mu kwa karindwi (Nyakanga), yagize icyo avuga bwa mbere ku buzima yabagamo muri gereza, avuga ku bijyanye n’ubushyamirane yakunze kugirana na n’umuraperi mugenzi we 50 Cent n’abandi anavuga ku mishanga ye mishya y’umuziki.

Umuraperi Ja Rule ubu agiye kongera kwigaragaza

Ja Rule wafunzwe imyaka ibiri yose, yatangaje ko ubu ameze neza mu mutwe no mu mubiri we, ku buryo yumva yiteguye gutangira ategura Album nshya.

Ja Rule, wafunzwe mu mwaka wa 2011 azize kwitwaza intwaro, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi byaha birimo kunyereza imisoro, aganira na puretrend.com yagize ati “Hariya aho twari turi nta guseka, nta butumwa bwashoboraga gutambuka, bahitaga baguhagarika kandi kuri bose ni kimwe, wenda uzafungwa uzabyumva, nta guseka ku bijyanye n’iteko rigenga imbunda”.

Yongeyeho ati “Iyo uri icyamamare haba muri filimi, haba mu muziki… utwo tuntu twose iyo wamaze kugera muri gereza biza nyuma. Ariko nibura byatumye ngerageza kuba mwiza haba mu mitekerereze no mu mubiri”.

Akomeza atangaza ko nyuma y’amezi atanu asohotse muri gereza azongera akagaragara ku mateleviziyo no mu bindi bitangazamakuru byo ku Isi, ubwo azaba amurika album ye nshya, ubu imaze kugeraho indirimbo nka “Fresh Out Da Pen” na “Eerthang” yashyize hanze mu minsi ya vuba.

Umuraperi Ja Rule

Urubuga puretrend.com rwanditse ko Ja Rule yamenyekanye cyane nk’umuhanzi w’ikirangirire ku Isi kuva mu mwaka wa 2000, ubwo yakoranaga indirimbo na Jennifer Lopez yitwa “I’m real” n’izindi nyinshi zamumenyekanishije.

Uretse Ja Rule abandi bagiye bafungwa mu byamamare bazira gufatanwa ibiyobyabwenge, kwitwaza imbunda n’ibindi byaha barimo “Lil Wayne”, “T.I”, Plaxicco Burres n’abandi.

Indirimbo “I’m real” Ja rule yamenyekanyemo:

Indirimbo yasohoye nyuma yo kuva mu gihome:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages