Abasore n’inkumi 7 bo mu gihugu cya Irani bakatiwe igifungo cy’amezi 6 no gukubitwa inkoni 91 nyuma yo gusubiramo indirimbo Happy ya Pharell Williams yakunzwe na benshi ku Isi.
Uru rubyiruko rukurikiranweho icyaha cyo gukora ibihabanye n’Umuco w’iki gihugu dore ko abakobwa bashinjwa kubyinana n’abasore muri aya mashusho batikwije nk’uko amahame y’Idini rya Isilamu abigana.
Nk’uko ikinyamakuru Muslim Issue kibitangaza, uru rubyiruko rwakatiwe gukubitwa inkoni 91 n’amezi atandatu mu gihome mu gihe uwashyize iyi ndirimbo kuri internet we agomba kumara umwaka muri gereza.
Pharrell Williams amaze kumva ko hari urubyiruko rwatawe muri yombi muri Iran, yanditse kuri Twitter avuga ko ababajwe cyane no kuba bafunzwe bazira gukwirakwiza ku Isi yose ibyishimo. Pharrell yagize ati “mbabajwe no kubona urubyiruko muri Iran rufungwa kubera kwamamaza ibyishimo”
Iri tsinda ryafunzwe ku itariki ya 11 Gicurasi 2014 nyuma y’ukwezi kumwe aya mashusho agaragaye kuri Youtube, bamaze gufatwa iyi ndirimbo yabo imaze kurebwa n’abasaga 1,600,000.
Abayobozi bo muri Iran basanze ari icyaha gikomeye abana b’abakobwa kubyinana n’abasore ndetse batikwije, bategetswe kubisabira imbabazi mu ruhame babinyushije kuri Televisiyo y’igihugu.
Reba iyi ndirimbo bakoze ikabafungisha:
Indirimbo “Happy” ya Pharrel Williams imaze guca agahigo mu mijyi itandukanye ndetse henshi ku Isi bakaba barayisubiyemo mu buryo bw’amashusho.
Mu mijyi yasubiyemo amashusho y’iyi ndirimbo harimo na Kigali dore ko abantu bagera kuri batatu bamaze kuyikorera mu Rwanda. Kugeza ubu, harabarurwa amashusho agera ku 1500 amaze gukorerwa mu mijyi itandukanye yo ku Isi.
’Happy’ yakorewe mu Rwanda:



















TANGA IGITEKEREZO