Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatandatu, David Beckham yibanze cyane ku kunutu yamenyanye na Victoria Adams , umugore we .
Inkuru dukesha uruuga 7sur7 ivuga ko ubwo umunyamakuru Sandrine Quétiera wo kuri televiziyo ya TF1 yabazaga Beckham ku bijyanye n’umufasha we, yifashishije ifoto yafashwe bitegura kurushinga mu mwaka w’1997, maze amusubizanya umunezero ati:“Victoria ahora ari mwiza, hari nubwo iyo nyibonye nkireba, rwose numva nanjye ntari jye”.
David Beckham umaze iminsi mike asezeye gukina ruhago, yahise agaruka ku kuntu bombi bahuye bwa mbere, agira ati: “Nakinaga muri Manchester, ndabyibuka icyo gihe twari gukina n’ikipe ya Chelsea mu mujyi wa Londres, Victoria yaje ari kumwe n’umujyanama wanjye, icyo gihe nari umuntu ucecetse cyane, nta kindi nakoze nahise nigendera, naje kwicuza impamvu ntamuvugishije, ariko nyuma yaje kongera kugaruka ubwo twari dufite undi mukino, nuko mwaka nimero ya telefone”.
Kuva ubwo urukundo rwa Beckham n’umufasha we Victoria Adams rwatangiye umwe ahamagara undi, kugeza ku munsi w’ubukwe.
Uyu mukinnyi yagaragaje gukunda Victoria cyane, kuko nubwo yabaye icyamamare, akagurwa n’amakipe atandukanye kandi akomeye, atigeze asiga umugore we mu gihugu yavagamo, ubu bakaba bafitanye abana bane.
Reba bimwe mu byaranze David Beckham:



















TANGA IGITEKEREZO