00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indonesia: Bigaragambije bamagana ko hatorerwa nyampinga w’isi 2013

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 8 September 2013 saa 12:09
Yasuwe :

Mu gihugu cya Indoneziya cyiganjemo abayisilamu benshi, bigaragambije bagaragaza ko batifuza ko irushanwa rya nyampinga w’isi ryitegurwaga ritaba.
Byabaye ngombwa ko iki gikorwa cyari gisigaje iminsi 20 gusa ngo gitangire, cyimurirwa mu Kirwa cya Balil, mu gihe cyaberaga mu gace ka Sentul (Bogor) kiganjemo abayisilamu benshi bigaragambije bamagana iki gikorwa, bitewe ahanini n’utwenda tw’imbere ba nyampinga bazambara biyerekana, kandi idahuje n’imyemerere ya kisilamu mu gihugu kigendera (…)

Mu gihugu cya Indoneziya cyiganjemo abayisilamu benshi, bigaragambije bagaragaza ko batifuza ko irushanwa rya nyampinga w’isi ryitegurwaga ritaba.

Byabaye ngombwa ko iki gikorwa cyari gisigaje iminsi 20 gusa ngo gitangire, cyimurirwa mu Kirwa cya Balil, mu gihe cyaberaga mu gace ka Sentul (Bogor) kiganjemo abayisilamu benshi bigaragambije bamagana iki gikorwa, bitewe ahanini n’utwenda tw’imbere ba nyampinga bazambara biyerekana, kandi idahuje n’imyemerere ya kisilamu mu gihugu kigendera ku mahame y’iri dini.

Nyampinga w'Isi uheruka gutorwa

Bimwe mu byaba byateye iyi myigaragambyo ngo ni uko abategura iri rushanwa bavuze ko basubijemo icyiciro ba nyampinga biyerekana mu myambaro y’imbere (Bikini) kandi bari baremereye ubuyobozi bw’iki gihugu ko icyo cyiciro cyari kuzavanwamo.

Nyamara iyi myigaragambyo ibaye muri aka gace ka Sentul nyuma y’igihe kingana n’amezi atatu, hitegurwa itorwa rya nyampinga w’isi rizabera muri iki gihugu, ahateraniye ba nyampinga bagera ku ijana na mirongo itatu na barindwi (137), baturutse mu mpande zitandunye z’isi.

Utwenda tugufi twambarwa na ba Nyampinga ni imbogamizi ikomeye ku muco n'idini ya Isilamu
Igihugu cya Indoneziya cyari cyifuje ko iki gice ba Nyampinga biyerekana bambaye utwenda tw'imbere cyavanwa muri aya marushanwa kuko azabera muri iki gihugu
Gutorwa kwa nyampinga bizabera muri Indoneziya uyu mwaka

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri Agung Laksono, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ngo iki gikorwa kimuriwe muri aka gace bitewe nuko hadatuwe n’aba Islam, ahubwo hatuwe n’aba Hindou, bo badakozwa iby’imyambarire igawa n’aba Islam, kuko batagendera ku mahame ya Islam.

Urubuga 7sur7 rwanditse ko akaduruvayo nk’aka gaherutse kuba ubwo umuririmbyi Lady Gaga aherutse gukorera igitaramo muri iki gihugu, agakurwa ku rubyiniro atarangije kuririmba.

Kubera imyambarire imwambika ubusa yari yambaye, byatumye bamwita ishitani.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages