00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo "Wrecking Ball" ya Miley Cyrus yaciye agahigo

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 12 September 2013 saa 10:06
Yasuwe :

Indirimbo "Wrecking Ball" ya “Miley Cyrus” imaze kurebwa n’abantu miliyoni 55,500,655 mu gihe kingana n’amasaha 48 gusa, aka akaba ari agahigo iciye ku isi.
Guca agahigo kw’iyi ndirimbo byateye ibyishimo, nyira Vevo kuko byayimenyekanishije kurushaho, kuko ikimara kujya ahagaragara nyuma y’amasaha 24 gusa yari imaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni zirenga 19.
Ubusanzwe indirimbo mu gihe cy’isaha akenshi ikunze kuba imaze kurebwa n’abantu igihumbi.
Imwe mu mpamvu zatumye iyi ndirimbo (…)

Indirimbo "Wrecking Ball" ya “Miley Cyrus” imaze kurebwa n’abantu miliyoni 55,500,655 mu gihe kingana n’amasaha 48 gusa, aka akaba ari agahigo iciye ku isi.

Guca agahigo kw’iyi ndirimbo byateye ibyishimo, nyira Vevo kuko byayimenyekanishije kurushaho, kuko ikimara kujya ahagaragara nyuma y’amasaha 24 gusa yari imaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni zirenga 19.

Amwe mu mashusho ya Miley Cyrus agaragara mu ndirimbo "Wrecking Ball"

Ubusanzwe indirimbo mu gihe cy’isaha akenshi ikunze kuba imaze kurebwa n’abantu igihumbi.

Imwe mu mpamvu zatumye iyi ndirimbo irebwa cyane, uretse kuba Miley Cyrus yaragaragaye muri iyi ndirimbo yambaye ubusa buri buri, mu gihe benshi biganjemo urubyiruko bakururwa no kureba amashusho nk’aya.

Miley Cyrus yatangaje ko yambaye ubusa muri iyi ndirimbo kubera ko ari 'mubi'
Se wa Miley Cyrus yatangaje ko yishimira umwana we avuga ko ari umuhanzi nyamuhanzi

One Direction ni itsinda riherutse guca agahigo kuri Vevo mu ndirimbo yabo “One Way Or Another”, mu ndirimbo yabo yarebwe cyane na 142 689 667 by’abantu mu mezi agera kuri 6 ashize.

Reba indirimbo "Wrecking Ball" ya “Miley Cyrus” :

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages