00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impagarara zavutse kubera filime ivuga kuri George Michael umaze amezi atatu atarashyingurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 March 2017 saa 06:41
Yasuwe :

Umuhanzi wamamaye mu njyana ya Pop, George Michael amaze amezi atatu yitabye Imana ndetse kugeza ubu ntarashyingurwa kuko yatabarutse tariki ya 25 Ukuboza 2016 ku myaka 53 y’amavuko.

Televiziyo ikomeye mu Bwongereza yitwa Channel 5 yatambukije filime mbarankuru ku buzima bw’uyu muhanzi wahoze aririmba mu itsinda Wham! ikurura impaka ndetse benshi mu bakunzi be bagize uburakari bukomeye bikomeye umunyamakuru wayitunganyije.

BBC yatangaje ko iyi filime mbarankuru yitwa "The Last Days of George Michael", yavugaga mu buryo buca hejuru ibyaranze ubuzima bwa George Michael gusa ngo icyatumye benshi bayikoma ni uko uwayitunganyije yavuze mu buryo busuzuguritse ibikorwa bye by’ingenzi kandi yari afite izina ryubashywe ku Isi.

Iyi filime yatambutse ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 23 Werurwe 2017, Andrew Ridgeley wahoze aririmbana na nyakwigendera yavuze ko ibyakozwe na Channel 5 biteye ikimwaro ndetse ngo ‘nta bumuntu burimo’ kuvuga iminsi ya nyuma ya George Michael kandi atarashyingurwa.

Yagize ati “Umwanzuro wo gutambutsa iyi filime mbere y’imihango yo gushyingura George Michael ni ukutagira umutima ndetse ni ukubahuka […] Mwakagombye kubikora nyuma yo kumuherekeza na nyuma yo kumuha icyubahiro.”

Uyu muhanzi ngo ashobora kuzashyingurwa mu irimbi rifite amateka akomeye rya Highgate Cemetery riri mu majyaruguru ya London ahashyinguwe abantu bubatse amateka ku Isi nka Karl Marx, Michael Faraday n’abandi amagana barwanye intambara zikomeye. Azashyingurwa ahegeranye n’imva ya nyina Leslie.

Mu mwaka wa 2011 Micheal yagize ikibazo cy’uburwayi bukomeye bw’ibihaha ariko abaganga bamwitaho aravurwa arakira gusa yasubiranye ingufu yari yaranegekaye. Mbere gato mu mwaka wa 2008 yahuye n’ikibazo cyo gusarikwa n’ibiyobyabwenge byari bigiye kumuhitana, icyo gihe yanywaga ibisongo by’urumogi[joints] 25 ku munsi. Hari n’igihe bamufashe atumura ikiyobyabwenge cya cocaine ari mu bwiherero rusange.

Michael yatabarutse ubwo yiteguraga gusubira muri studio gukora album nshya yagombaga gutunganywa n’Umwongereza Naughty Boy. Yaniteguraga gusohora indi filime ku buzima bwe yise ‘Freedom’ yagombaga kujya hanze muri Werurwe 2017.

Iyi filime yari kuzaza ikurikiye indi yitwa ‘A Different Story’ yagiye hanze mu mwaka wa 2005 ivuga ku muziki n’ubuzima bwite bwa George Michael.

Incamake kuri Michael

Georgios Kyriacos Panayiotou yavutse kuwa 25 Kamena 1963 – yitaba Imana kuwa 25 Ukuboza 2016. Yamamaye cyane nka George Michael, yari umuhanzi w’Umwongereza, umwanditsi w’indirimbo wanazitunganyaga, yamamaye cyane hagati ya 1980-1990 mu itsinda (yafatanyagamo na Andrew Ridgeley) ryitwa Wham!. Indirimbo yakoze zacurujwe cyane ku Isi harimo iyitwa "Last Christmas" ndetse na "Wake Me Up Before You Go-Go".

Michael yacuruje kopi zisaga miliyoni ijana mu myaka 30 yari amaze akora umuziki. Mu 1987 yasohoye album yitwa “Faith” yacurujwemo kopi zisaga miliyoni 20 ku Isi hose. Indirimbo ze zaje mu myanya ya mbere y’izakunzwe cyane kuri Billboard Hot100 muri Amerika ndetse no mu Bwongereza by’umwihariko iyitwa "Careless Whisper" na "Freedom! ’90".

Michael yegukanye ibihembo bikomeye birimo bitatu bya Brit Awards[birimo Best British Male inshuro ebyiri], bine bya MTV Video Music Awards, bine bya Ivor Novello Awards, bitatu bya American Music Awards, na bibiri bya Grammy Awards mu nshuro umunani yatoranyijwe mu bahatana.

Mu mwaka wa 2004, Radio Academy yatoye Michael nk’umuhanzi wacuranzwe cyane kuri radiyo mu Bwongereza mu mwa wa 1984-2004. Yitabye Imana kuwa 25 Ukuboza 2016 aguye mu rugo rwe i Oxfordshire.

Uyu muhanzi amaze amezi atatu apfuye
Irimbi rya 'Highgate Cemetery' rishyinguwemo abantu barenga ibihumbi 170
Imva ya Karl Marx iri mu zisurwa cyane
Hano yafotowe mu 2012 ubwo yari mu rugendo rw'ibitaramo yise 'Symphonica' hano yari i Vienna
George Michael na mugenzi we Andrew Ridgley ubwo basuye u Bushinwa mu 1980
George Michael na Paul McCartney ubwo bahuriye ku rubyiniro mu 2005 mu gitaramo bakoreye muri Hyde Park, London
Prince na we wamamaye muri Pop aherutse kwitaba Imana azize kunywa imiti irenze urugero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .