00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cya Bebe Cool muri Serena Hotel cyitabiriwe n’abaherwe bo mu karere

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 9 August 2014 saa 06:43
Yasuwe :

Mu gitaramo kidasanzwe Bebe Cool yakoreye muri Serena Hotel i Kampala, cyitabiriwe bikomeye ndetse by’umwihariko kikaba cyagaragayemo abagabo baza mu myanya ya mbere y’abaherwe muri Uganda no mu karere.
Mu bagabo b’abaherwe baje gushyigikira Bebe Cool bakanatanga amafaranga menshi , harimo Sudhir Ruparelia, Gordon Wavamunno na Godfrey Kirumira. Uyu Kirumira yari aherekejwe n’umugore we ndetse na we akaba yagaragaye abyina zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi. Indirimbo za Bebe Cool zishimiwe (…)

Mu gitaramo kidasanzwe Bebe Cool yakoreye muri Serena Hotel i Kampala, cyitabiriwe bikomeye ndetse by’umwihariko kikaba cyagaragayemo abagabo baza mu myanya ya mbere y’abaherwe muri Uganda no mu karere.

Mu bagabo b’abaherwe baje gushyigikira Bebe Cool bakanatanga amafaranga menshi , harimo Sudhir Ruparelia, Gordon Wavamunno na Godfrey Kirumira. Uyu Kirumira yari aherekejwe n’umugore we ndetse na we akaba yagaragaye abyina zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi.

Mbere yo kuririmba Bebe Cool yabanje kwifotozanya n'aba baherwe

Indirimbo za Bebe Cool zishimiwe cyane ni iyitwa ‘Love You Every day’ yanatumye bamwe mu bafana barira kubera ibyishimo.

Tycoon Kirumira n'umugore we babyina. Uru rugo rubarurwa mu zikize muri Uganda

Uyu muhanzi winjije amafaranga menshi muri iki gitaramo, yashimiye umuntu wese wamuteye inkunga, itangazamakuru, abaterankunga ndetse n’umugore we Zuena udahwema kumuba hafi muri muzika.

Gashumba n'umukobwa we Gashumba Sheila
Bebe Cool ntiyatengushye abakunzi be

Kwinjira muri iki gitaramo cya Bebe Cool byari miliyoni eshanu z’amashiringi ya Uganda(mu myanya y’icyubahiro cy’ikirenga) , uyashyize mu manyarwanda agera kuri 1,297,235.

Aho aba bakire barimo Sudhir Ruparelia bari bicaye hishyurwaga miliyoni eshanu z'amashiringi
Bebe Cool yaririmbye ‘Love You Every day’ bamwe bararira
Alan Kanyike yari yishimye cyane
Bebe Cool n'ababyinnyi gakondo

Moses Ssali (aka Bebe Cool) yacyise ‘BBC 888’ (Best of Big Size Bebe Cool 888) kikaba cyabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 8 Kanama 2014 muri Serena Hotel i Kampala, giterwa inkunga na Club beer na K FM.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages