Nyuma y’uko igikomangoma cy’u Bubiligi ’Prince Philippe’ mu minsi ishize atangarije ko aziruka ibirometero 20 mu ma saha abiri bigashimisha benshi muri iki gihugu, ntiyatinze gushyira icyifuzo cye mu bikorwa kuko yabisohoje kuri iki cyumweru tariki 26 Gashyantare.
Ubwo yageragezaga gushyira mu bikorwa ibyo yatangarije rubanda, igikomangoma Philippe byamuhiriye kuko yabashije kwiruka ibilometero 20 mu gihe kingana n’isaha imwe n’iminota mirongo itanu n’itanu (1h55’), mu mujyi wa Bruxelles.
Ubwo yageraga aho yagombaga gusoreza, Philippe yakiriwe n’umufasha we Mathilde n’abana be babiri bamwereka ko babyishimiye.
Iki gikorwa igikomangoma Philippe yitabiriye, gisanzwe kiba kikitabirwa na benshi mu nkwakuzi zo kwirukanka nk’uko byagenze kuri iki cyumweru, ubwo bageraga ku bihumbi 37.



















TANGA IGITEKEREZO