Ubwo yari mu rugendo muri Thaïlande, Rihanna yashyize kuri internet (instagram) amafoto menshi amugaragaza ari kunywa ibiyobyabwenge mu cyumba n’andi ari mu butembere bwa nijoro aho yifotozanyije n’inyamanswa ubusanzwe bitemewe kwifotoranya nazo ku bakerarugendo.
Rihanna akimara gushyira aya mafoto, yafashwe kuri uyu wa Gatanu, kuri internet byatumye abagabo babiri batabwa muri yombi hakekwa ko ari bo baba bari bamuhaye uburenganzira bwo kwifotozanya n’izi nyamanswa kandi bitemewe.
Veera Kerdsirimongkol, umuyobozi w’Akarere kabereyemo ibyo, yatangarije AFP ati “Nasabye polisi gukora ubushakashatsi muri kariya gace ka Patond nyuma y’aho Rihanna atangarije ariya mafoto kuri internet, ku mugoroba wo kuwa Gatanu”.
Kanitha Krishnasamy, nawe uri mu bafite inshingano mu kurinda inyamanswa zo muri aka gace, yamwunganira agira ati “Abafana akenshi bakurikiza ingero z’ibyamamare bakunda, kandi iyo akoze nka biriya benshi baramwigana bakeka ko nta kibazo kiri mu kubikora”.
Kanda wumve inkuru ibivugaho mu mashusho:
Thai locals arrested over Rihanna Instagram photo par dynessi
Aba bagabo baramutse bahamwe n’iki cyaha bashobora gufungwa kugeza ku myaka ine.
Rihanna yari yagiye muri iki gihugu mu gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nzeri, mu rwego rwo gusoza amarushanwa ya Formule 1 yegukanywe n’Umudage witwa Sebastian Vettel. Iki gitaramo kikaba cyaritabiriwe cyane.



















TANGA IGITEKEREZO