00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haribazwa byinshi ku kiganiro cya Akon na Perezida Kenyatta

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 7 August 2014 saa 04:27
Yasuwe :

Ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yabonanye na Akon banagirana ibiganiro gusa ababonye amafoto yabo bari kumwe baribaza icyo ibiganiro byabo byanzuye.
Nyuma yo kubona amafoto ya Aliaune Damala Bouga benshi bazi nka Akon ari kumwe na Uhuru Kenyatta, ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya , Uganda no muri Amerika byashimye bikomeye uburyo uyu muyobozi wa Kenya akomeje kugaragaza guca bugufi dore ko anakunda kuganiriza (…)

Ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yabonanye na Akon banagirana ibiganiro gusa ababonye amafoto yabo bari kumwe baribaza icyo ibiganiro byabo byanzuye.

Nyuma yo kubona amafoto ya Aliaune Damala Bouga benshi bazi nka Akon ari kumwe na Uhuru Kenyatta, ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya , Uganda no muri Amerika byashimye bikomeye uburyo uyu muyobozi wa Kenya akomeje kugaragaza guca bugufi dore ko anakunda kuganiriza abaturage be ku mbuga mpuzabantu.

Kuba Perezida Uhuru Kenyatta yegereye Akon nk’umuhanzi w’icyamamare ku Isi bakifotoza bakanagirana ibiganiro, abaturage b’iki gihugu babyishimiye cyane gusa baribaza ingingo baganiriye n’icyo bagezeho.

Akon na Perezida Kenyatta

Amafoto y’aba bagabo bombi bayifotoreje muri ‘White House’ ubwo Uhuru Kenyatta yari mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ahaberaga inama y’iminsi itatu yahuje Perezida Obama n’ abayobozi b’ibihugu bya Afurika barenga 45. Baganiriye kuri gahunda z’imikoranire n’iterambere ry’ibihugu by’Afurika.

Nyuma y’iyi nama , Perezida Uhuru Kenyatta yitabiriye ibirori by’abanya-Kenya baba muri Amerika.

Kenyatta yacinye akadiho ubwo yishimanaga n'abaturage be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages