Umuririmbyi Flo Rida wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubu ari mu mazi abira nyuma yo kwihakana umwana avuga ko atari uwe.
Urukinko rwemeza ko umwana nyamara ari uwa Flo Rida, n’ubwo we abyihakana. Ibipimo bya muganga (Test d’ADN) byo byemeza ko ntaho umwana ahuriye n’uwo bita se (Flo Rida).
Ibi bibaye nyuma yaho, Gloria Holloway, nyina w’umwana, ashinze urubanza avuga ko Flo Rida yanze gutanga indezo y’umwana, nyamara akamwihakana yivuye inyuma.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko ibi bitigeze bihagarika icyemezo cy ’urukiko, kuko ari cyo cyahawe intebe, nubwo benshi batabyumva kimwe.
Kugeza ubu Flo Rida we yaruciye ararumira.
Biravugwa ko uyu mwana w’imyaka 2, asa neza na Flo Rida, bikekwa ko ari byo urukiko rwashingiyeho rufatira uyu muhanzi icyemezo bivugwa ko kidasobanutse.



















TANGA IGITEKEREZO