Ku nshuro ya mbere umuraperi Eminem w’imyaka 41 yegukanye igihembo cya Youtube Music Awards nk’umuhanzi w’igihangange mu mwaka wa 2013, ku muguroba wo kuwa 4 Ugushyingo mu nzu ya “Le Pier 36” mu Mujyi wa New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Muri ibi bihembo, hahembwe n’abandi bahanzi bagiye baca agahigo kuri Youtube ku rwego rwo hejuru nka “Miley Cyrus”, “PSY”, “Lady Gaga” na “Justin Bieber”, “Lindsey Stirling” na “Taylor Swift” n’abandi.
Hahembwe kandi n’uwitwa Destorm Power nk’umuntu w’ijana na mirongo itandatu ukoresha Youtube ariko kandi wayifasheho ifatabuguzi kurusha abandi.
Ibi birori byagaragariraga ku rubuga rwa Youtube byatangiye saa tanu z’ijoro ku isaha mpuzamahanga (23H00 GMT), haririmba indirimbo "Afterlife" y’itsinda ririmba mu njyana ya Rock rya “Arcade Fire”.
Kuza ku isonga kwa Eminem kwashingiwe ku ndirimbo yarebwe cyane, yasakajwe cyane (le plus partagée) ndetse n’iyakunzwe cyane n’abakurikirana amashusho yo ku rubuga rwa Youtube muri uyu mwaka. Bikorerwa ku rubuga rwa internet rwa Youtube.
Eminem yahembwe nk’umuhanzi w’igihangange w’umwaka cyane cyane hashingiwe ku ndirimbo “Rap God” aherutse gushyira hanze, aho ariririmba amagambo ijana na rimwe mu masegonda cumi n’atandatu (16 sec).
Eminem yakurikiwec n’abandi bahanzi barimo abatazwi cyane ku rwego rwe nka Macklemore na Ryan Lewis bahembwe nk’abafite indirimbo yakunzwe cyane ku rubuga rwa youtube, yabatwaye agera ku madorali ibihumbi bitanu (5.000 $), itsinda ryo muri korea y’amajyepfo rizwi nka “Girls’ Generation” bahembewe indirimbo ifite amashusho meza y’umwaka ari yo “I got a boy”.



















TANGA IGITEKEREZO