Umuhanzi ukomeye mu gihugu cy’u Bwongereza, Elton John, ahamya ko iyo Yezu(Yesu) aba akiri ku Isi yakagombye kuba yaratanze uburenganzira bwo gushakana hagati y’abahuje ibitsina ndetse akabaha uburenganzira busesuye bwo gukora ibyo bashaka.
Mu kiganiro yagiranye na Sky News, uyu muhanzi w’imyaka 67 witegura kurushingana n’umugabo mugenzi we David Furnish umwaka utaha, yasobanuye neza ko gushakana hagati y’umugabo n’umugabo cyangwa umugore akarushingana n’umugore mugenzi we ngo si umuziro nk’uko bimwe mu bihugu byo ku Isi bibifata.
Nubwo benshi ku Isi barwanya abaryamana bahuje ibitsina ndetse na Kiliziya Gaturika ikaba ibyamaganira kure, ku ruhande rwe yavuze ko azakomeza guharanira uburenganzira bw’abatinganyi kugeza igihe Isi yose izumvira ko ari abantu nk’abandi kandi bafite uburenganzira bwo kubaho mu buryo bashaka.
Uyu muhanzi, yavuze ko na Kiliziya Gaturika yagakwiye kwemerera abapadiri bakajya bashaka abagore ndetse ngo agasanga byaba na byiza kurushaho abatinganyi b’abapadiri nabo bahawe uburenganzira bwabo.
Elton John yasobanuye ko iby’uko kuva kera abapadiri batigeze bemererwa gushaka abagore ngo uwo ni umuco ushaje wagakwiye gucika.
Ati, “Ibyo ni ibintu bishaje. Iyo Yesu(Yezu) aba akiri ku Isi ntabwo nazuyaza, nk’umukiristu nizeye ko ari umuntu mwiza, yari kwemerera abahuje ibitsina kubana ndetse n’abapadiri bagashaka abagore. Kuri we, icyo yashyiraga imbere ni urukundo ari na cyo Kiliziya yagakwiye gukora”
Mu mwaka wa 2010 nibwo yabwiye kimwe mu binyamakuru byo muri Amerika ko Yesu yari umutinganyi, bityo n’abandi bagabo bo ku Isi akaba yumva bagahawe uburenganzira bwo kuba abo bashaka. Aya magambo ya Elton John yavugishije benshi cyane cyane abemera Yesu nk’umwana w’Imana.
Mu Gushyingo 2014, uyu muhanzi arashaka gusura Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine aganire na we ku buryo bwo kuzamura imibereho y’abatinganyi mu gihugu cye aho aba bantu bapyinagajwe mu gihe gishize ubwo habaga Jeux Olympiques.
REBA INDIRIMBO SACRIFICE YA ELTON JOHN:



















TANGA IGITEKEREZO