Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Gicurasi 2014 nibwo hatanzwe ibihembo bya Kilimanjaro Music Awards . Dimaond Platinumz ni we wegukanye umubare mwinshi w’ibihembo .
Diamond wari kumwe n’umukunzi we Wema Sepetu muri ibi birori, yashimishijwe by’umwihariko no kongera kubona amahirwe yo kwegukana ibihembo aho yaraye atwaye 7 byose muri 35 byahatanirwaga . Ibi birori byaraye bibereye mu mujyi wa Dar es Salaam.
Abinyujije ku rubuga rwe bwite, Diamond yanditse avuga ko ari iby’igiciro gikomeye cyane kuba abafana be barabashije kumuhesha amahirwe bamutora akabona ibi bihembo .
Yagize ati, “Nongeye kubashimira, mbuze amagambo yo kubivugamo kugira ngo mbashimire mwebwe bafana banjye . Ni mwebwe mwamfashije gutsindira ibi bihembo byose. Ndashaka kubabwira ijambo rimwe, MURAKOZE CYANE KONGERA KUNYUBAHISHA”
Jose Chameleone wegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba inshuro ebyiri zikurikiranya na we yavuze ko yashimishijwe n’iki gihembo yatwaye.
Abinyujije kuri facebook, Chameleone yagize ati, “Twongeye kubikora ! Mu marushanwa ya Kilimanjaro Music Awards Tubonge ni yo ndirimbo nziza yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Mwarakoze mwese mwantoye. LEONE ISLAND MUSIC EMPIRE”
Dore urutonde rw’abegukanye ibi bihembo bose hamwe:
1: Artist winner : Young Killer
2: Best Zouk Song : Jay Dee
3 : Best Afro pop song: Diamond
4: Best Dance hall song : Chibwa
5: Best Raga Song : Baba T
6: Best Taarabu Song: Mzee Yusuf
7: Best Taarab Group : Jahazi Morden taarab
8: Best Taarab female: Ramadan Isha Mashauzi
9: Best Taarab Male: Mzee Yusuf
10: The best dance song of the year : Ushamba Mzigo by Mashujaa Band
11: Best singer of like bending: Luisa Mbutu
12: Best male Singer: Jose Mara
13: Best Bending Rapper: Ferguson
14: The best band of the year: Mashujaa Band
15: Best Female Singer: Lady Jay Dee
16: Best Male Singer: Diamond
17: Best new generation Group : Weusi
18: Best RnB song: Closer Vanessa Mdee
19: Best hip hop song : Nje ya Box Niki wa Pili Ft Joh Makini
20: Best hip hop artist: FID Q
21: Best association song : Nay How Will, THE TRAPS FT DIAMOND
22: Best East African Song: TUBONGE by Jose Chameleone
23: Taarab Composer of the year : MZEE Yusuf
24 : Best dance music artist: Christian Bella
25: Best new generation artist: Diamond
26: Hip hop composer of the year: FID Q
27: Best taarab Producer: ENRIKO
28: Best band producer of the year : Amoroso
29: Best new music generation producer : Man Water
30: Hall of fame Individual : Bitchuka
31 : Hall of fame institution : Masoud Masoud
32 : Best video of the year: My Number One by Diamond
33: Best song of the year: My Number One by Diamond
34: Best entertainer like: Isha Mashauzi
35: Best male entertainer: Diamond



















TANGA IGITEKEREZO