00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond mu mazi abira kubera imyenda ya gisirikare yambaye mu gitaramo

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 25 October 2014 saa 11:04
Yasuwe :

Igisirikare cya Tanzania ntigishimishijwe na gato no kuba umuhanzi Diamond Platinumz n’ababyinnyi be bakoresheje imyenda ya gisirikare mu gitaramo baherutse gukorera ahitwa Leaders Club i Dar es Salaam.
Nk’uko Naibuzz ibitangaza, ubwo habaga igitaramo cyiswe Serengeti Fiesta, Diamond yagiye ku rubyiniro yambaye imyenda isa nk’iyambarwa n’igisirikare cya Tanzania. Iyi myambarire ntiyashimishije ubuyobozi bw’ingabo z’iki gihugu ndetse mu ntangiriro z’iki cyumweru uyu muhanzi akaba yaritabye (…)

Igisirikare cya Tanzania ntigishimishijwe na gato no kuba umuhanzi Diamond Platinumz n’ababyinnyi be bakoresheje imyenda ya gisirikare mu gitaramo baherutse gukorera ahitwa Leaders Club i Dar es Salaam.

Nk’uko Naibuzz ibitangaza, ubwo habaga igitaramo cyiswe Serengeti Fiesta, Diamond yagiye ku rubyiniro yambaye imyenda isa nk’iyambarwa n’igisirikare cya Tanzania. Iyi myambarire ntiyashimishije ubuyobozi bw’ingabo z’iki gihugu ndetse mu ntangiriro z’iki cyumweru uyu muhanzi akaba yaritabye bwa mbere inzego zishinzwe umutekano.

Diamond n’ababyinnyi be bakurikiranyweho gukora ibintu bihabanye n’amategeko ya Tanzania ndetse na "Jeshi La Ulinzi La Wanainchi", igisirikare cya Tanzania, kivuga ko uyu muhanzi yasuzuguye uyu mwambaro.

Nyuma y’iki gitaramo Diamond yitabye urwego rwa Polisi rushinzwe kugenza ibyaha kuri sitasiyo ya Polisi ya Oyster mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Ibiganiro bye na Polisi byagizwe ubwiru ndetse uyu muhanzi na we yirinze kugira icyo abitangazaho gusa hari ibinyamakuru byo muri iki gihugu bitangaza ko icyaha yakoze gishobora kumuhesha igifungo cy’imyaka itatu.

Iki gitaramo Diamond yagaragayemo yambaye imyenda ya gisirikare ni icyo yahuriyemo na Davido wo muri Nigeria ndetse n’umu raperi T.I wo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages