00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chris Kelly wo muri Kriss Kross yishwe n’ibiyobyabwenge

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 3 July 2013 saa 12:22
Yasuwe :

Hakurikjwe ibyatangajwe na muganga kuri uyu wa kabiri, urupfu rw’umuraperi Kelly Chris, wamamaye mu ndirimbo "Jump" yaririmbyemo afite imyaka 13 gusa, rufitanye isano n’ubwinshi bw’ibiyobyabwenge yafataga.
Uyu Chris Kelly, wari ufite imyaka 34, yabarizwaga mu itsinda rikora umuziki wa Hip-Hop muri Amerika rya Kris Kross (Chris "Mac Daddy" Kelly na Chris "Daddy Mac" Smith)
Chris yatangiye kumenyekana nk’umuriribyi mu 1992, afite gusa imyaka 13 y’amavuko.
Tariki ya 1 Gicurasi, uyu (…)

Tariki ya 1 Gicurasi, uyu muraperi wari ufite imyaka 34, bamusanze atanyeganyega iwe mu nzu muri Atlanta. Yaje guhita ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Atlanta Medical Center, ari nabyo byaje gutangaza ko yapfuye.

Imyambarire ya Kriss Kross baririmba indirimbo yabo yamamaye ya Jump
Uretse ubuhanzi Kriss Kross bamamaye kubera imyambarire yabo
Umuraperi Kriss Kelly
Kriss (wambaye amadarubindi) ari kumwe na mugenzi we Cross

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages