00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chris Brown yatandukanye n’umukunzi we Karrueche

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 8 December 2014 saa 10:01
Yasuwe :

Chris Brown na Karrueche Tran batandukanye nyuma y’ibibazo by’urudaca bari bamaze iminsi banyuramo, rimwe na rimwe bagatandukana ubundi bakongera bakiyunga ariko aho bigeze ibintu byahinduye isura.
Chris Brown yatangaje ko iby’urukundo rwe na Karrueche byarangiye mu gitaramo ngarukamwaka cya Cali Christmas cyabaye tariki 5 Ukuboza 2014. Uyu muhanzi yemeje ko batandukanye nyuma gato yo gufata ijambo akabaza abafana niba nta mukobwa udafite umukunzi ngo bakomezanye urugendo.
Nk’uko TMZ (…)

Chris Brown na Karrueche Tran batandukanye nyuma y’ibibazo by’urudaca bari bamaze iminsi banyuramo, rimwe na rimwe bagatandukana ubundi bakongera bakiyunga ariko aho bigeze ibintu byahinduye isura.

Chris Brown yatangaje ko iby’urukundo rwe na Karrueche byarangiye mu gitaramo ngarukamwaka cya Cali Christmas cyabaye tariki 5 Ukuboza 2014. Uyu muhanzi yemeje ko batandukanye nyuma gato yo gufata ijambo akabaza abafana niba nta mukobwa udafite umukunzi ngo bakomezanye urugendo.

Nk’uko TMZ yabitangaje, Chris Brown yahishuye ko impamvu nyamukuru yo gutandukana kwe na Karrueche Tran ari uko uyu mukobwa nta mwanya yamuboneye mu mezi ane aherutse kumara mu gihome.

Abinyujije kuri Instagram, Chris Brown yanditse agira ati, “Nafunzwe amezi agera kuri ane ariko wansuye inshuro imwe gusa bisobanuye ko nta mwanya warumfitiye ahubwo wabaga wagiye Toronto gusura Drake rwihishwa”.

Karrueche akimara kubona amagambo Chris Brown yanditse kuri Instagram, yihutiye gusubiza agira ati, “Niba udashobora kunkunda uko bikwiye, ntuzigere unkunda. Ntubabazwe no kuba narahisemo kwishima. Mugire urukundo mu buzima bwanyu nshuti, atari urukundo ukunda abantu ahubwo urukundo rwo mu mutima, rumwe rusakara mu bikorwa byawe byose. Ubuzima buzarushaho kuba bwiza”.

Ntibyarangiriye aho kuko Chris Brown yasubije uyu mugenzi we mu magambo y’agahinda agira ati, “Dufite ibikomere ku mitima, bimwe wansigiye ibindi nabigizemo uruhare. Uzi neza aho urukundo rwacu rwaganaga ariko byose byaribagiranye. Reka tureke kwiha amaso ya rubanda kuko nagukunze bingana nk’uko nikunda, nkwereka Isi yose ariko ibyamamare birikunda, buri wese akurura yishyira”.

Akimara gutangaza ko atakiri mu rukundo, Chris Brown yahise ashyira ifoto kuri Instagram asomana na Kendall Jenner murumuna wa Kim Kardashian.

Ntibyatungurana Chris Brown aramutse akundanye na Kendall uretse ko nyina wa Kardashian atifuza ko abana be bagirana umubano wa hafi n’uyu muririmbyi.

Chris Brown w’imyaka 25 n’umunyamideli Karrueche Tran w’imyaka 26, kuva batangira gukundana ni kenshi bagiye batandukana bapfuye ibintu birimo gucana inyuma, ubwumvikane buke, kudahana agaciro, gutamazanya n’ibindi; gusa amakosa yagarukaga cyane kuri Chris Brown.

Nubwo amakosa menshi yakunze gushyirwa kuri Chris Brown, ni we wafashe umwanzuro wo kurekana n’uyu mukobwa kuko yabonaga nta cyerekezo bafitanye nyuma yo kumenya ko afitanye ubucuti bwihariye n’umuraperi Drake.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .