00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chameleone yashimiye Goodlyfe ku gutorwa kwabo muri BET Awards

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 17 May 2013 saa 10:18
Yasuwe :

Umuhanzi Dr Jose Chameleone yatangaje ko yishimira kuba abahanzi Moze Radio na Weasel baratowe nk’abahatana mu marushanwa ya BET Awards azabera kuwa 30 Kamena 2013 muri Nokia Theater i Los Angeles.
Chameleon yagize ati “Intsinzi y’umwana ni ibyishimo by’umubyeyi we”
Yongeraho ati “Ku bw’ibyo, ngendeye ku bwuzuzanye bw’abnyamuziki nshimiye Radio na Weasle ku kuba baratowe mu bahatanira BET Awards. Wigira ku bahanga kandi ukiga neza. Ndabasengera muzatsinde muheshe ishema Uganda. (…)

Umuhanzi Dr Jose Chameleone yatangaje ko yishimira kuba abahanzi Moze Radio na Weasel baratowe nk’abahatana mu marushanwa ya BET Awards azabera kuwa 30 Kamena 2013 muri Nokia Theater i Los Angeles.

Chameleon yagize ati “Intsinzi y’umwana ni ibyishimo by’umubyeyi we”

Yongeraho ati “Ku bw’ibyo, ngendeye ku bwuzuzanye bw’abnyamuziki nshimiye Radio na Weasle ku kuba baratowe mu bahatanira BET Awards. Wigira ku bahanga kandi ukiga neza. Ndabasengera muzatsinde muheshe ishema Uganda. Amahirwe masa!”

Weasle na Radio

Chameleone niwe usa nk’uwazamuye cyane aba bahanzi Radio na Weasel mu itsinda rye rya ’Leone Island label’.

Goodlyfe bakoze amateka akomeye mu mateka y’umuziki wa Uganda batorwa muri BET Awards mu cyiciro cy’abahanzi mpuzamahanga bitwaye neza bo muri Afurika.

Bahanganye muri iki cyiciro n’ibihangange mu muzika wa Afurika birimo 2Face Idibia na Ice Prince bo muri Nigeria, Toya Delazy na Donald bo muri Afurika y’Epfo hamwe na R2Bees wo muri Ghana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages