00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Intara eshatu zimaze kubona abazaziserukira muri Primusic

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 31 July 2013 saa 12:42
Yasuwe :

Amarushanwa y’umuziki ya Primusic ategurwa mu rwego rwo kwamamaza ikinyobwa cya Primus mu Burundi ageze ku munsi wayo wa gatandadtu aho intara eshatu zimaze kubona abazaziserukira mu gutora umuhanzi uzaba uwa mbere.
Muri iki cyumweru gishize hatowe abahanzi babiri babiri bahagarariye intara eshatu zo mu gihe cy’Amajyaruguru yo mu Burasirazuba bw’u Burundi ari zo Ngozi, Kirundo na Muyinga.
U Burundi bugizwe n’intara cumi na zirindwi (17)
Muri iri rushanwa hitabira abahanzi benshi (…)

Amarushanwa y’umuziki ya Primusic ategurwa mu rwego rwo kwamamaza ikinyobwa cya Primus mu Burundi ageze ku munsi wayo wa gatandadtu aho intara eshatu zimaze kubona abazaziserukira mu gutora umuhanzi uzaba uwa mbere.

Muri iki cyumweru gishize hatowe abahanzi babiri babiri bahagarariye intara eshatu zo mu gihe cy’Amajyaruguru yo mu Burasirazuba bw’u Burundi ari zo Ngozi, Kirundo na Muyinga.

U Burundi bugizwe n’intara cumi na zirindwi (17)

Ikarita igaragaza Intara zose z'u Burundi ahari kubera amarushanwa ya Primus

Muri iri rushanwa hitabira abahanzi benshi barenga 40, hakabanza gutorwamo icumi nabo bakurwamo babiri.

Kamwe mu dushya twagaragayemo ni umugabo mugufi cyane witabiriye aya marushanwa witwa Inkoho (imbunda) ivugira umunyagihugu. Uzaba uwa mbere azahabwa miliyoni 15 z’amarundi, ni ukuvuga ajya kungana na Miliyoni 7 z’Amanyarwanda.

Ntaganzwa Olga , umwe mu bakobwa batsindiye guserukira Intara imwe
Sat-B umwe mu bahanzi bakunzwe mu Burundi uri mu bari kwifashishwa mu gususurutsa abaturage
Iyi foto iriho abantu batatu, umwe yambaye imyenda y'umutuku, undi yambaye umupira w'ubururu wa Primus undi ni "Inkoho y'umunyagihugu" umugabo mugufi uri imbere uri mu irushanwa rya Primusic
Inkoho ivugira umunyagihugu, umwe mu bahanzi bari mu irushanwa

Kanda HANO ujye ukurikirana iby’aya marushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages