Radio Bonesha FM, ku nshuro ya gatatu, yahembye abahanzi bitwaye neza kurusha abandi, mu marushanwa ya TopTenTube, aho DJ Preeze yaje ku isonga nk’umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Burundi binyuze mu matora yakozwe n’abakunzi b’umuziki.
Ni mu gitaramo cyabereye mu nzu mberabyombi y’Abafaransa Centre Culturel Français (CCF) i Bujumbura, kuwa Kane tariki 5 Nzeri 2013.
Muri ibi bihembo, umunyarwanda King James nawe yegukanye igihembo cy’umuhanzi ufite indirimbo ikunzwe kurusha izindi mu Burundi mu ndirimbo zo muri Afurika y’I Burasirazuba, iyo akaba ari iyitwa "Ndakwizera" yatsinze "Valu Valu" ya Chameleone na "Kigoma" yahuriweho n’abahanzi benshi bo muri Tanzaniya.
Mu ijambo rye, Patrick Nduwimana, umuyobozi wa radio Bonesha FM, ari nawe wafunguye ku mugaragaro iki gitaramo, yavuze ko umuziki nta muntu ushobora kuwuhagarika.
Nduwimana yasobanuye ko bababajwe cyane no kuba abapolisi baheruka guhagarika igitaramo cy’abahanzi bagize itsinda rya Lion Story; avuga ko umuziki nta muntu ufite ububasha bwo kuwuhagarika.
Yongeyeho ko umuziki wunga abantu, ukabahuza bagasabana; ari nayo mpamvu Bonesha biyemeje kujya bahemba abahanzi mu rwego rwo kwerekana ko bashyigikiye ibyo bakora.
Urutonde rw’abahembwe:
- Indirimbo yatowe n’abaturage (Prix Akiwacu) - choix du public : "Amen" ya Preeze36
- Indirimbo y’Umwaka : "Mbe Mukund’iki?" ya Franck G80
- Umuhanzi w’Umwaka : Preeze36
- Umuhanzi mushya : Itsinda rya Over Do
- Indirimbo y’amashusho y’umwaka : "Ikinyamugigima" ya Sat-B
- Igitaramo cyiza : Abami - Emery Sun & Preeze MEILL.
- Utunganya indirimbo mwiza: Doudou
- Umuhanzi waririmbye mu ijwi ryiza kurusha abandi: Messina mu ndirimbo Inzira
- Umuhanzi w’umwaka mu baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana: Redemption Voice
- Indirimbo nziza mu zo guhimbaza Imana : Yuyuruye Ntawugara ya Redemption voice
- Indirimbo nziza yo muri Afurika y’I Burasirazuba: Ndakwizera ya King James
Ibindi bihembo byatanzwe:
- Umuhanzi w’Icyitegererezo: Leonce NGABO
- Umuntu w’urubyiruko w’icyitegererezo: Francine Niyonsaba
Muri ibi birori hatangarijwemo amwe mu makuru ari kuvugwa cyane mu muziki w’u Burundi, hanagaragaramo abahanzi bakunzwe barimo Big Farious uzwi ku kabyiniro ka Burundiano, Peace and Love n’abandi.
TopTenTube ni igitekerezo cy’umunyamakuru Davy-Carmel Ingabire wa Radio Isangairo-ari nayo imufasha kugitegura. Uyu mwaka yatewe inkunga ikomeye na PSI Burundi, Star Hotel y’ i Bujumbura n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO