Hari haravuzwe amagambo menshi ko umuhanzi Farious, ukunzwe mu gihugu cy’u Burundi, yaba atazagaruka muri iki gihugu kuko ngo yaba yari agiye kwibera mu Bufaransa, none kuri uyu wa Kane yasubiyeyo mu bitaramo bikomeye bisoza irushanwa rya Primus.
Uyu Mugani Desire uzwi ku mazina ya Amiral Fizzo cyangwa se Big Fizzo, wari umaze igihe akora ibitaramo muri Afurika y’Epfo no hirya no hino mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, yari amaze igihe kinini atumirwamu bitaramo bikomeye i Burundi, ariko ntabigaragaremo.
Indirimbo Baza Fizzo yakoranye na Tom Close:
Aganira n’itangazamakuru ryo mu Burundi, akigera ku kibuga cy’indege, Bigg Fizzo, wakoranye indirimbo na Tom Close, yavuze ko yakundaga gushyirwa ku mpapuro zamamaza ibitaramo byo mu Burundi nyamara atabimenyeshejwe. Yavuze kandi ko abazongera kubikora gutyo azabarega mu nkiko.
Kuri uyu wa Gatandatu mu Burundi hazaba igitaramo cya Primusic aho abahanzi barushanwa bazaba bageze muri ¼.



















TANGA IGITEKEREZO