Umukobwa uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Burundi witwa Chanelle, wahoze ukundana n’umuhanzi Lolilo, yatandukanye n’umuhanzi witwa R-Flow, yari yarishumbushije ubu bakaba bari bamaranye imyaka ine bakundana.
Chanelle na R-Flow babarizwaga mu itsinda rimwe bise The Cousin.
Umunyamakuru wa IGIHE Burundi yanditse ko imwe mu mpamvu yatumye batandukana ari uko hari ibintu batumvikangaho birimo nko kuba batanywa inzoga bombi, kuba umwe muri bo atajya mu nzu z’utubyiniro n’ibindi nk’ibyo.
Aba bahanzi bakaba bari bamaze igihe kinini batagaragara bari kumwe. Bamwe mu banyamakuru bababazaga iby’ugutandukana kwabo, bombi babihakanaga; amakuru amwe akavuga ko bari bazi kubika ibanga hagati yabo cyane.
Abaijijwe niba azahita asubirana na Lolilo bahoze bakundana, Chanelle yatangaje ko ibyo bidashoboka ahita anaboneraho umwanya wo gutangaza ko yamaze kubona undi mukunzi mushya bamaranye hafi umwaka bakundana.
IGIHE Burundi cyanditse ko uyu muhanzi Chanelle yari amaze igihe asohora indirimbo zumvikanisha ko umubano we na R-Flow wajemo agatotsi.
Indirimbo sheba iri mu njyana ya Zouk y’aba bahanzi yakunzwe cyane:



















TANGA IGITEKEREZO