Kuva aho ibyamamare muri sinema Brad Pitt, w’imyaka 49 na Angelina Jolie, w’imyaka 38, batangarije ko bagiye gukora ubukwe, bararushaho kugaragaza ko imyiteguro irimbanije. Kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga, Brad Pitt yafotowe ari mu Bufaransa aho yagiye kuvugana n’abari kumutegurira ahazabera ubwo bukwe.
Imbuga zitangaza amakuru y’ibyamamare zanditse ko ubu bukwe bwabo bifuje kubukorera muri iki gihugu, ari nayo mpamvu batangiye gutegura aho buzabera.
Angelina yatangaje ko azambara ikanzu yambawe na nyina, Marcheline Bertrand, wishwe na kanseri mu 2007.
Brad Pitt ugiye gushyingirwa na Angelina Jolie, yatandukanye na Jennifer Aniston. Uyu Aniston bari barashyingiranywe i Malibu ho muri Los Angeles mu 2000. Bakimara gutandukana, mu 2005, hatangiye guhwihwiswa ko Brad Pitt ari mu rukundo na Angelina Jolie.
Mu 2012 Angelina na Brad bambikanye impeta, ariko banatangaza ko banifuza gukora ibirori n’imihango ibiherekeza mu ruhame muri uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO