00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brad Pitt na Angelina Jolie bahawe gatanya

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 18 April 2019 saa 12:14
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime Angelina Jolie n’uwahoze ari umugabo we bahuje umwuga Brad Pitt batandukanye byemewe n’amategeko n’ubwo hakiri urugendo rusigaye kugira ngo gatanya yabo irangire.

ABC News yatangaje ko umucamanza John W. Ouderkirk wo mu Rukiko Rukuru rwa Los Angeles yafashe uyu mwanzuro ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Umugore yahise akurwaho izina Pitt yari yarongereweho kubera umugabo we, Brad Pitt.

Abanyamategeko b’aba bombi bari basabye ko urukiko rutangaza ko buri umwe ari wenyine mbere y’uko hafatwa indi myanzuro kuri gatanya yabo.

Ntiharamenyekana neza ibitarumvikanwaho n’abo bombi ariko Angelina Jolie yatanze ikirego mu rukiko avuga ko Brad Pitt atatangaga indezo ihagije, ibintu umunyamategeko w’uyu mugabo atemeye.

Brad Pitt w’imyaka 55 na Angelina Jolie w’imyaka 43 bakoze ubukwe muri 2014, nyuma y’imyaka 10 bari bamaze bakundana. Nyuma y’imyaka ibiri basezeranye nibwo batandukanye bafitanye abana batandatu.

Muri bo harimo abo bareraga nka Madox w’imyaka 16 bakuye muri Kenya, Zahara w’imyaka 15 bakuye muri Ethiopie na Pax bakuye muri Vietnam.

Mu 2006 Angelina Jolie yabyaye umukobwa we w’imfura Shiloh, mu 2008 abyara impanga Vivienne na Knox.

Angelina Jolie yari yarabanje gushyingiranwa na John Lee Miller mu 1996 batandukana mu 1999, kuva mu 2000 kugera mu 2003 yari umugore wa Billy Bob Thornton, waje gusimburwa na Brad Pitt.

Brad Pitt we yari yarabanje gushakana na Jennifer Aniston batandukanye mu 2005.

Amategeko yabemereye gutandukana nyuma y'imyaka itatu urugo rwabo rusenyutse
Angelina Jolie na Brad Pitt batandukanye byemewe n'amategeko
Angelina Jolie na Brad Pitt ku munsi w'ubukwe bwabo
Angelina Jolie yasabye gatanya avuga ko umugabo we atita ku bana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .