00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bobi Wine arashinjwa gucuragura no gukoresha inzaratsi

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 18 October 2014 saa 12:37
Yasuwe :

Robert Ssentamu Kyagulanyi benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Bobi Wine arashyirwa mu majwi kuba yarakoresheje amarozi, inzaratsi no gucuragurira ahantu agomba gukorera igitaramo yise Size Yo concert.
Bigeye itangaza ko iki gitaramo cya Bobi Wine kigomba kubera ahitwa One Love beach muri Busabaala kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira. Nyuma y’uko bimenyekanye ko uyu muhanzi yaba yarakoresheje abapfumu, abacuraguzi n’abarozi mu rwego rwo gukurura abafana, benshi batangiye guseta (…)

Robert Ssentamu Kyagulanyi benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Bobi Wine arashyirwa mu majwi kuba yarakoresheje amarozi, inzaratsi no gucuragurira ahantu agomba gukorera igitaramo yise Size Yo concert.

Bigeye itangaza ko iki gitaramo cya Bobi Wine kigomba kubera ahitwa One Love beach muri Busabaala kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira. Nyuma y’uko bimenyekanye ko uyu muhanzi yaba yarakoresheje abapfumu, abacuraguzi n’abarozi mu rwego rwo gukurura abafana, benshi batangiye guseta ibirenge batinya kucyitabira.

Umwe mu bagize itsinda Fire Base Crew rya Bobi Wine, yabwiye iki kinyamakuru ko mu ntangiriro z’iki cyumweru uyu muhanzi yajyanye na bamwe mu nshuti ze barimo n’abapfumu barara aha hantu bahakorera imihango yo guterekera mu rwego rwo gukurura abafana.

Mu gutegura aha hantu ngo Bobi Wine yakoresheje imitsindo n'inzaratsi

Uyu muntu yasobanuye ko Bobi Wine n’abapfumu be ngo basabaga imana zabo guha umugisha aha hantu iki gitaramo kizabera. Ngo muri Busabaala hasanzwe hazwiho kugira abantu bakoresha ingufu ziva mu guterekera no kwiyambaza abakurambere.

Ku ruhande rwa Bobi Wine utahakanye cyangwa ngo yemeze iby’aya makuru, yavuze ko kuba bimuvuzweho nta kimutunguye dore ko umuntu uteye imbere wese ahita ashinjwa kujya mu bapfumu no gukoresha inzaratsi mu bafana kugira ngo akundwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages