Ibibazo birarushaho kuba insobe n’ingutu ku muhanzi Chris Brown kuko nyuma yo gukubita Rihanna mu 2009, ubu ari gukomeza gukurikiranwa n’icyaha yarezwe cyo kugonga agahita yiruka (hit and run).
Ubu amakuru ararushaho gusakara hose ko iki cyaha gishobora kumusubiza mu bibazo. We ariko akomeza gusobanura ko ibyo bamuvugaho bamubeshyera, akanagaragaza ko nta mpungenge bimuteye.
Asobanura ko umugore uvuga ko wagonzwe babanje bakaganira, n’ubwo we yaje guhita ahamagara abashinzwe umutekano. Ibi Chris Brown akavuga ko uyu mugore ari kurengera ashaka guhabwa amafaranga adakwiye.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko Frank Mateljan, umucamanza w’i Los Angeles yatangaje ko Chris Brown aregwa kuba yarakoresheje ibyangombwa by’imodoka byarengeje igihe.
Kuri uyu wa Kabiri ariko Chris Brown we yongeye gutangaza ko ibyo aregwa atari byo agira ati "Mfite uruhushya rwo gutwara rwemewe, kandi narweretse uwo mugore muha n’amakuru y’ukuri. Yabonye ba gafotozi nawe ashaka kubikuririza. Yahamagaye polisi azi ko ashobora guhabwa amafaranga ya Chris Brown, kandi narakurikije ibisabwa byose".
Chris Brown yongeye gushimangira ko yahindutse kandi ko yikosoye nyuma yo gukubita Rihanna agira ati “Nkora amanywa n’ijoro ngo niramire njye n’umuryango wanjye. Nigeze gukora amakosa mu bihe byashize kandi narakoze cyane kugira ngo mpindure imyitwarire. Ndashaka kurushaho kugaragaza izina ryiza”.
Nyuma yo gukubita Rihanna, Chris Brown yari yakatiwe imyaka itanu yo kuba ari hanze ariko acungirwa hafi, n’iminsi 180 yo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro.



















TANGA IGITEKEREZO