Samantha wari uhagarariye Afurika y’Epfo ari na we wagiye agaruka mu bitangazamakuru avuga ko atumvaga impamvu u Rwanda ruri muri Big Brother Africa yeretswe umuryango.
Uyu mukobwa wanabaye intandaro yo gusezererwa kwa Nkusi Arthur dore ko ari we wamushyize mu cyiciro cy’abagombaga gutoranywamo abanyantege nke ndetse agahita ataha, afite intimba ikomeye nyuma yo kuva mu irushanwa adatwaye amadorali 300,000 azahabwa uwa mbere.
Ku munsi wa 42 w’irushanwa, Samantha yasezerewe hamwe na Mr.265 wari uhagarariye igihugu cya Malawi.
Aba bombi beretswe umuryango mu gihe bari mu cyiciro cy’abari bafite ibyago byo kuvamo abasezererwa barimo bagenzi babo Macky2(Zambia), Goitse(wo muri Botswana), Butterphly(Zimbabwe) na Idris(Tanzania).
Samantha wasezerewe mu biganiro yagiye agirana na bagenzi be muri iki cyumweru, yavugaga ko HOH(Head Of House) watowe witwa Sipe(Malawi) ngo yamwinjije muri iki cyiciro cyamubereye irembo risohoka muri Big Brother ku bw’amakimbirane bari bafitanye.
Abaye Umunya-Afurika y’Epfo wa mbere usezerewe kuri iyi nshuro ya cyenda Big Brother iri kuba, asizemo mugenzi we Nhlanhla .
Mr.265 na we ni Umunyamalawi wa mbere usezerewe gusa mugenzi we Sipe usigayemo ngo ari mu bahabwa amahirwe y’uko ashobora kuzagera mu cyiciro cya nyuma kizabonekamo utwara amadorali 300,000 ari nacyo gihembo nyamukuru.
Irushanwa risigayemo abahatana 12, hamaze gusezererwa 14 aribo : Mira(Mozambique), Resa(Zambia) Sabina(Kenya), Lilian(Nigeria) ,Esther(Uganda), Laveda(Tanzania) , Alusa(Kenya), Luis wo muri Namibia, Kacey Moore wa Ghana , Nkusi Arthur na Frankie Joe bo mu Rwanda, Permithias(Namibia), Samantha(Afurika y’Epfo) na Mr.265 wari uhagarariye Malawi.


















TANGA IGITEKEREZO