00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Brother: Ellah wa Uganda ateze amaboko ku Rwanda, bitaba ibyo agataha

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 22 October 2014 saa 09:44
Yasuwe :

Ellah , umukobwa uhagarariye Uganda ahanze amaso Abanyarwanda abasaba ko bamuha amahirwe yo kuguma mu irushanwa bitaba ibyo mu mpera z’iki cyumweru akerekwa umuryango iki gihugu kigahita kivana akarenge muri Big Brother Africa ya 9.
Mu gihe ibihugu 15 bigize umuryango SADC (Southern African Development Community): Angola, Botswana, RDC, Lesotho, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Swaziland, Tanzania, Zambia, Zimbabwe, South Africa na Seychelles bishyigikiranye mu guha amajwi (…)

Ellah , umukobwa uhagarariye Uganda ahanze amaso Abanyarwanda abasaba ko bamuha amahirwe yo kuguma mu irushanwa bitaba ibyo mu mpera z’iki cyumweru akerekwa umuryango iki gihugu kigahita kivana akarenge muri Big Brother Africa ya 9.

Mu gihe ibihugu 15 bigize umuryango SADC (Southern African Development Community): Angola, Botswana, RDC, Lesotho, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Swaziland, Tanzania, Zambia, Zimbabwe, South Africa na Seychelles bishyigikiranye mu guha amajwi abahatana muri BBA bakomoka muri kimwe muri ibi bihugu, ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba amagara asa n’ayaterewe hejuru aho buri wese ari gusama aye.

Mu bahatanira BBA bafite ibyago byo gusezererwa iki cyumweru, harimo Umunyazambiya Macky2 uri gutorwa cyane na Zambia, Malawi na Afurika y’Epfo. JJ, Permithias na Macky2 kandi bagatorwa cyane n’ibihugu 7 bigize SADC Botswana, Malawi, Mozambique, Namibia, Zambia, Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

Muri Afurika y’Uburasirazuba ubwoba ni bwose ku bahatana muri BBA baturuka muri aka gace dore ko buri gihugu gisa n’aho kiri kwirwariza. Uganda iri kurwana ku mukobwa wayo Ellah, Kenya iratora Alusa wayo naho Tanzania ikarwana kuri Laveda.

Icyizere cya Ellah cyo kuguma mu irushanwa ni gike

Kugeza ubu Uganda ihanze amaso u Rwanda ndetse by’umwihariko Ellah akaba yizeye ko azarokorwa n’amajwi azavana mu Rwanda dore ko abahagarariye iki gihugu ,Nkusi Arthur na Frankie Joe , nta kibazo bafite muri iki gihe.

Mu byumweru bibiri bishize Uganda nta mutuzo yabonye na muke , mu cyumweru gishize barwaniraga kwirukana Esther wari ubahagarariye hakagumamo Ellah. Byarangiye Esther yirukanwe nk’uko benshi babyifuzaga gusa akimara gutaha Ellah yahise ashyirwa mu cyiciro cy’abazavamo abirukanwa iki cyumweru.

Kugeza ubu ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda bari gusaba ibyamamare n’abakoresha Facebook na Twitter cyane mu Rwanda kwamamaza umukobwa wabo Ellah basaba Abanyarwanda kumutora.

Uganda iri gukoresha Bebe Cool, Radio na Weasle, Cindy, Lilian Mbabazi na Chameleone ngo bakoreshe imbuga nkoranyambaga bibutsa Abanyarwanda gutora uyu mukobwa dore ko ibi byamamare bikurikirwa cyane mu Rwanda.

Stella Nantumbwe ,wiyita Ellah muri BBA yabaye Miss Uganda 2013

Ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri, Ellah yumvikanye asaba Uganda gukomeza kumuba inyuma ngo hato adasezererwa, anavuga ko u Rwanda ari cyo gihugu kizamuhesha kuguma mu irushanwa cyangwa kikamwirukanisha bitewe n’uburyo bazamutora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages