Tariki 30 Kamena 2013, ubwo Mathew Knowless na Gena Charmaine Avery bashyingirwaga, Beyoncé na Solange Knowless ntibigeze bitabira uyu muhango, bitwaje ko ubukwe baha agaciro ari ubwa mbere, se na nyina bashyingirwa.
Umunyamuziki, umuhanzi, Umubyeyi ndetse akaba yarabaye n’umujyanama w’umuririmbyi Beyoncé knowless, Mathew Knowless nyuma y’imyaka 61, yashyingiwe ku nshuro ya Kabiri n’umunyamideli, Gena Charmaine Avery w’ imyaka 48, muri Leta y’i Houston, Beyoncé na murumuna we Solange binangira kwitabira ubu bukwe .
Nta wamenya niba ari ishyari ryabibateye cyangwa ari ukutishimira mukase, byaba byarateye Beyoncé na Solange kutitabira ubukwe bwa se, Mathew Knowless bwabaye ku cyumweru gishize.
Nyamara nyuma yo gutandukana na Tina Knowless mu mwaka wa 2011, aba bakobwa bavuga ko icyabateye kutitabira ubu bukwe, ari uko bahaye agaciro ubukwe bwa mbere bwa se ashyingirwa na nyina.
Urubuga Dailymail rwanditse ko indi mpamvu Beyoncé atitabiriye ubukwe bwa se avuga, ngo ni uko mbere yo gutandukana na se, yamufataga nabi bigatuma atabasha kumwihanganira, bityo ntiyashobora gukomezanya na we.



















TANGA IGITEKEREZO