Ibi yabitangaje mu nyandiko ndende yahaye ikinyamakuru Vogue kuri kopi ya Nzeri 2018. Mu byo yavuzeho, yavuye imuzi uko yabazwe, kwimurwa no gukurwamo ingingo by’igihe gito ku babyeyi bibaruka muri ubwo buryo anahishura uko yarushijeho gukunda Jay-Z biturutse ku buryo yamubonye muri ibyo bihe.
Beyoncé yavuze ko akimara kwibaruka umwana we wa mbere [Blue Ivy Carter] yizereraga mu bintu sosiyete ivuga ku buryo yagakwiye kuba agaragara. Yemeje ko yahihibikaniye gutakaza ibiro mu mezi atatu agashyiraho n’urugendo ruto rw’ibitaramo kugira ngo yizere ko ibyo abigeraho gusa ngo iyo asubije amaso inyuma ubu asanga byari ubujiji.
Yongeyeho ko nyuma yo kwibaruka Rumi Carter na Sir Carter mu mwaka ushize yatangiye gutwara ibintu mu buryo butandukanye. Yavuze ko ku munsi yabyariyeho yari afite ibiro hafi 99 [218pounds] ndetse akaba yari afite uburwayi bw’amaraso bwatumye amara ukwezi aryamye bikamuviramo kubyara abazwe akamara ibindi byumweru yitabwaho.
Yagize ati “Umugabo wanjye [Jay-Z] yahabaye indwanyi n’uburyo buhanitse bwo kunshyigikira. Nishimira kuba narabaye umuhamya w’imbaraga ze n’uko yakuze nk’umugabo, inshuti magara n’umubyeyi.”
Yongeyeho ati “Uyu munsi mfite ikimpuza n’umubyeyi wese bageze mu bihe nk’ibyo. Nyuma ya ‘Césarienne,’ niyumvaga ukundi ku gihimba. Nari narabazwe cyane. Zimwe mu ngingo zawe zirimurwa by’igihe gito, mu bihe bidasanzwe hari n’ubwo bazikuramo mu kubyara. Sinzi neza niba buri wese yabyumva. Nari nkeneye umwanya wo gukira, kwisuganya. Muri ibyo bihe byo koroherwa nihaye urukundo bwite, niyitaho, nishimira kurushaho kugira amataye. Nakiriye uko umubiri wanjye washatse kumera.”
Yavuze ko nyuma y’amezi atandatu yibarutse yatangiye imyiteguro y’ibirori bya Coachella no kugaragara imbere y’imbaga y’abantu bigatuma ahita atangira kujya arya ibiribwa by’imboga gusa, agahagarika gufata ikawa n’ibinyobwa bisindisha cyangwa iby’imbuto.
Beyoncé avuga ko abagore n’abagabo bagakwiye kwishimira ubwiza bw’imibiri kamere yabo, yatanze urugero rw’uko mu ifatwa ry’amafoto ye mashya yakuyeho umusatsi w’inyongera yari asanganywe ndetse ntiyisige cyane mu maso.
Yakomeje agira ati “Ku munsi wa none amaboko yanjye, amabere, n’amataye byariyongereye. Mfite mu nda hiyongereyeho gato, kandi nta kinyihutisha ngo mbirwanye. Ntekereza ko ari byo byanjye. Ninzaba niteguye kubihindura nkagira ‘six-pack’, nzahindura ibintu nkore imyitozo ikakaye kugeza mbigezeho ariko ubu umubyibuho wanjye numva ko ari wo unkwiye.”
Beyoncé ni umwe mu baririmbyi bihagazeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haba mu kugira igikundiro, imitungo n’ibindi bitandukanye. Ubwamamare bwe abukesha ubuhanga mu miririmbire, ikimero ndetse no kuba yarashakanye na Jay-Z uri mu baraperi batunze amafaranga menshi.

Beyoncé yibarutse umwana wa mbere hakoreshejwe uburyo busanzwe mu gihe uwa kabiri we byasabye ko uyu muririmbyi abagwa. Yibarutse mu gitondo cyo ku itariki 13 Kamena 2017, ku isaha ya saa 5:13’, hakibura iminsi mike ku gihe cyari cyaragenwe n’abaganga bituma bagumishwa mu bitaro bya UCLA Medical Center mu gihe cy’icyumweru n’igice kugira ngo babanze bitabweho nubwo baje gusezererwa.
Sir Carter na Rumi Carter babyawe n’uyu mugore wemeza ko yamaze kwakira uko yabyibushye muri iki gihe, biyongereye mu muryango wa Jay Z na Beyoncé, bakurikira undi mwana w’umukobwa bise Blue Ivy Carter wavukiye mu bitaro bya Lenox Hill Hospital byo mu Mujyi wa New York ku itariki 7 Mutarama 2012.


TANGA IGITEKEREZO