Ukwezi kumwe mbere y’uko Kim Kardashian yibaruka umwana w’umukobwa, Beyonce yamugeneye impano ihenze y’agatebe (kajya kuba nk’agatanda k’umwana) ifite agaciro k’Amayero 10,000 ni ukuvuga angana na miliyoni 8 n’ibihumbi magana atanu uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.
Urubuga Daily Mirror rwanditse ko mpano Beyonce yayihisemo nk’impano yazagirira akamaro umwana kadarshian azibaruka.
Bivugwa ko yayihisemo kuko Kim azabyara umukobwa mu gihe na Beyonce asanzwe afite umwana w’umukobwa kandi nawe akaba asanzwe afite iyo mpano.
Kanye West, umugabo wa Kim Kardashian na Jay-z, umugabo wa Beyonce basanzwe bagaragarizanya ubucuti bukomeye.
Beyonce na Jay-Z kandi baherutse kwitabira ibirori byo kwziihiza isabukuru y’amavuko ya Kanye West.



















TANGA IGITEKEREZO