00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bebe Cool yashimangiye ko Chameleone yabaye umumotari we igihe kinini

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 17 August 2014 saa 03:29
Yasuwe :

Hongeye kuzamuka umwuka mubi no guterana amagambo hagati ya Moses Ssali (aka Bebe Cool) na Joseph Mayanja(Chameleone) gusa umuriro wakijwe na Bebe Cool wavuze ko uyu mugenzi we yamubereye umumotari igihe kirekire.
Mu kiganiro Bebe Cool yagiranye na Televiziyo yo muri Uganda yongeye gukora mu jisho mugenzi we basanzwe banahanganye(mu muziki no mu bukire) avuga ko adakwiye kwirengagiza ahantu habi yavuye dore ko ngo yahoze ari umumotari umutwara.
Bebe Cool umaze iminsi akora ibikorwa (…)

Bebe Cool umaze iminsi akora ibikorwa by’ubushotoranyi kuri mugenzi we, yavuze ko mu myaka yashize ubwo yari agitangira gukundwa muri Uganda ngo Chameleone ni we wamutwaraga ku kamoto yakoreshaga ashakisha amafaranga i Kampala.

Uyu muhanzi yavuze ko amafaranga make Chameleone yatangije akora umuziki ngo yayavanye kuri Bebe Cool wamuhaga ikiraka cyo kumutwara agiye mu bitaramo.

Bebe Cool ati, “Kera Chameleone yari afite agapikipiki(moto), yantwaraga ngiye kuririmba. Nakoraga igitaramo narangiza ngasanga yantegereje akambwira ngo ‘reka ngutware mugabo’”

Muri iyi minsi mike ishize Bebe Cool yagiye agaragaza ibikorwa by’ubushotoranyi kuri Chameleone dore ko ubwo uyu muganzi we yatangazaga ko ateguye igitaramo gihenze kwinjira aho bizaba bisaba miliyoni imwe y’amashiringi, Bebe Cool yahise ategura igehenze cyane. Yagikoze mu ntangiriro za Kanama 2014, kwinjira yari yashyizeho miliyoni eshanu z’amashiringi ndetse cyabonye abantu benshi.

Ibi byose Bebe Cool abikora ashaka kwereka Chameleone ko ari we ukomeye mu muziki wa Uganda. Kugeza ubu, Chameleone ntacyo arasubiza ku magambo ya Bebe Cool.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages