00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto ya Radio na Weasel bakora ubusambanyi agiye kubatamaza

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 27 August 2014 saa 08:31
Yasuwe :

Kuva Radio na Weasel batandukana n’uwahoze ari umujyanama wabo Jaff Kiwanuka nta mahoro bigeze bagira na mba, aho bigeze uyu mugabo yabahishuriye ko agiye gushyira hanze amafoto yabo basambana n’indaya.
Iby’aya mafoto ya Radio na Weasel bakora ubusambanyi byatangajwe n’umunya-Swede , Peng Peng , ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane muri Uganda . Abinyujije kuri paji ye ya Facebook, yabwiye aba bahanzi ko bitarenze amasaha 24 Jeff agomba kuba yashyize hanze amafoto yabo bambaye ubusa (…)

Kuva Radio na Weasel batandukana n’uwahoze ari umujyanama wabo Jaff Kiwanuka nta mahoro bigeze bagira na mba, aho bigeze uyu mugabo yabahishuriye ko agiye gushyira hanze amafoto yabo basambana n’indaya.

Iby’aya mafoto ya Radio na Weasel bakora ubusambanyi byatangajwe n’umunya-Swede , Peng Peng , ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane muri Uganda . Abinyujije kuri paji ye ya Facebook, yabwiye aba bahanzi ko bitarenze amasaha 24 Jeff agomba kuba yashyize hanze amafoto yabo bambaye ubusa bakora imibonano mpuzabitsina.

Peng Peng unasanzwe ari inshuti ya Jeff yagize ati, “Radio na Weasel, nimudasaba imbabazi Jeff mu masaha 24 arashyira hanze amafoto yanyu musambana n’indaya zo muri Malaysia”

Jeff umaze iminsi afungiwe ubujura no guteza akaduruvayo mu rugo rwa Weasel ngo aranashaka kugaragariza Isi yose uburyo aba bahanzi bombi ari abarozi bakomeye.

Kugeza ubu, Radio na Weasel nta kintu baravuga kuri ibi Jeff yaba agiye kubakorera. Baherereye i Dubai mu bitaramo bajyanyemo n’abanyarwenya bagize The Ebonies.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages