Umuraperi Lauryn Hill, w’imyaka 38, kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira nibwo yasohotse muri gereza, ahita asohora indirimbo yise "Consumerism" nyuma y’amezi atatu yari amaze afunze, azira kutishyura imisoro.
Lauryn Hill wamenyekanye mu itsinda rya Fugees, yari yafunzwe tariki 8 Nyakanga muri gereza ya Danbury, ndetse acibwa amande agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani by’amadorari (ni ukuvuga asaga miliyari imwe na miliyoni 179 mu manyarwanda).
Urubuga lefigaro.fr rwanditse ko nyuma yo kumenyekana cyane nk’icyamamare muri iri tsinda nyuma akaza no kuririmba ku giti cye, bivugwa ko iyo adafungwa yari gushyira hanze Album mu mwaka wa 2014, hakurikijwe amasezerano yari yagiranye na Sony.
Indirimbo ze zamenyekanye cyane ni izigaragara kuri Album ye yise "The Miseducation of Lauryn Hill" yashyize hanze mu mwaka w’1998, ndetse no mu mwaka wa 2002, ubwo yashyiraga hanze indi Album yakoze yifashishijije ijwi rye ry’umwimerere (Live).
Indirimbo "Consumerism"



















TANGA IGITEKEREZO