Imirongo iri muri aka gakaye ka Lil Wayne iri kugurishwa ngo ni iyo yanditse ubwo yari akiri mu myaka 17 y’amavuko. Irimo imirongo y’indirimbo nka "We On Fire" na "I Feel" zanditswe ubwo yari akiri muri "Hot Boys."
TMZ yatangaje ko umuntu uri kugurisha aka gakaye yagakuye mu modoka yahoze ari iya Ca$h Money Records.
Aka gakaye kanditsemo imirongo kagaragara nk’akangiritse, ugafite ubu yavuze ko byabaye mu 2005 ubwo habaga umuyaga wa Hurricane Katrina wangije ibintu byinshi.
Yavuze ko yari yarakabitse mu gakarito kari kari mu igaraje ye, ubwo uyu muyaga wazaga akajya kukabika ahantu h’ibanga ubwo yakagaruraga nta rupapuro rwari rwaravuyemo ariko karangiritse.

TANGA IGITEKEREZO