Ku rubuga rwa Twitter, Amber Rose yatangaje ko aherutse gukora urugendo rwo kongera kuzirikana ukuntu Ne-Yo yamwangiye kugaragara mu ndirimbo ye y’amashusho yiswe “Miss Independent” amuziza kutagira umusatsi.
Urubuga rwa internet sohh.com rwatangaje ko Rose yimwe na Ne-yo amahirwe yo kugaragara mu ndirimbo kuko kubera ko atagira umusatsi, nyamara we yishimira kumurika ubwiza bwe n’agasatsi gake ku mutwe.
Rose yagize ati “Ndibuka mu 2009 ubwo nihatiraga kugaragara muri video ya Ne-Yo, ‘Miss Independent’, bakanyangira bavuga ko ntagira umusatsi, byarambabaje ariko ubu nongeye kwishima."
Avuga ko yishimiye uburyo ibintu byahindutse, amaze kuba umuntu w’ikitegererezo, n’agasatsi ke gake k’umweru kakaba gakunzwe na benshi.
Amber Rose aririmba injyana ya Rap akaba umunyamideri ndetse n’umukinnyi wa sinema, yavukiye mu mujyi wa Philadelphia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu akaba acudikanye n’umuraperi Wiz Khalifa kuva muri Werurwe 2012.



















TANGA IGITEKEREZO