Abagize Itsinda Dawes ririmba mu njyana ya ’Rock yoroheje’ muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagiriye uruzinduko rwabo mu Rwanda mu cyumweru gishize mu rwego rwo gufasha mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’inzitiramibu mu rwego rwo kurwanya malaria.
Iri tsinda rigizwe na Taylor uririmba akanacuranga gitari na Griffin Goldsmith ukunze gukoresha ingoma, hamwe na Wylie Geblber ucuranga gitari ya bass ndetse na Tay Strathairn ucuranga keyboards, ryaje mu Rwanda ku butumire bwa United Nations Foundation, bahamara iminsi itatu, ibiri muri yo bakaba barayimaze hanze ya Kigali.
Mu bikorwa bakoze harimo kuba barasuye inkambi zitandukanye z’impunzi z’abanyekongo, ndetse banabasha gusura ingagi mu birunga.



















TANGA IGITEKEREZO