Women Foundation Ministries ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, washinzwe kandi uyobowe n’Intumwa y’Imana Alice Mignonne Umunezero Kabera, kuva mu mwaka wa 2006. Ufite intego yo kubaka umuryango bigizwemo uruhare rukomeye n’umugore.
Mu bikorwa byawo ngarukamwaka, Women Foundation Ministries yongeye gutegura igiterane gikomeye gifite insanganyamatsiko igira iti “From Victims to Champions” mu kinyarwanda bikaba bisobanuye “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi”.
Iki giterane kizaba kuva tariki ya 26 kugeza 29 Nyakanga 2016 kibere kuri Serena Hotel i Kigali guhera saa kumi (16h00) z’umugoroba kugeza saa tatu (21h00) z’ijoro, aho abagore bazaba banashima iby’Imana yabakoreye nk’uko Hannah yasubiye i Shiloh gushima Imana ati ‘Ni Njye wa mugore, ngaruwe no kugushima’.
Pastor Liz Bitorwa umwe mu bari gutegura iki giterane, yabwiye IGIHE ko umwihariko wacyo uyu mwaka ari uko ku bufatanye bwa Women Foundation Ministries n’Inama nkuru y’Igihugu y’Abagore , hatumiwe abagore bagera kuri 400 bahagarariye abandi, baturutse mu Ntara zose zigize Igihugu, bakaziyongera ku bandi bagera ku 1500 bazitabira icyo giterane.
Yagize ati “Umwihariko w’igiterane cy’uyu mwaka, Women Foundation Ministries iteganya ko abagore bagera ku 1500 bazitabira igiterane hakiyongeraho abagera kuri 400 bazaza baturutse mu ntara zose z’u Rwanda bahagarariye abandi.“
Mu bashyitsi b’abavugabutumwa bateganyijwe bazava hanze y’u Rwanda harimo; Prophet Joel Francis Tatu uzaturuka muri RD Congo, Sekayi Gertrude na Jessica Kayanja bo muri Uganda. Abo bakozi b’Imana bose bazakirwa n’umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries Apostle Alice Mignonne U. Kabera.
Iki giterane kibaye nyuma y’ikindi gikomeye cyitwa ’7 Days of Worship’ cyabaye muri Kamena 2016, kikaba cyarahembukiyemo imitima y’abantu batari bacye. Ni igiterane ngarukamwaka gitegurwa na Women Foundation Ministries ku bufatanye na Noble Family Church.



















TANGA IGITEKEREZO