00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahoze ayobora akabyiniro ka Black and White yinjiye mu ndirimbo z’Imana

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 1 November 2014 saa 04:04
Yasuwe :

Nzaramba Olivier, umugabo w’imyaka 39, wamenyekanye mu Rwanda cyane ku izina rya Olivier Niga ubwo yari manager w’akabyiniro kitwaga Black and White, yakiriye agakiza ndetse ubu ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba yamaze gukora album ye ya mbere.
Uyu mugabo ubarizwa mu Bwongereza, yamenyekanye mu Rwanda mbere ya 2009 aho yanafashije abahanzi benshi kuzamuka abategurira ibitaramo. Mu bahanzi yakoranye nabo harimo Kitoko, Riderman ndetse by’umwihariko yanabaye Manager wa The Ben. (…)

Nzaramba Olivier, umugabo w’imyaka 39, wamenyekanye mu Rwanda cyane ku izina rya Olivier Niga ubwo yari manager w’akabyiniro kitwaga Black and White, yakiriye agakiza ndetse ubu ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba yamaze gukora album ye ya mbere.

Uyu mugabo ubarizwa mu Bwongereza, yamenyekanye mu Rwanda mbere ya 2009 aho yanafashije abahanzi benshi kuzamuka abategurira ibitaramo. Mu bahanzi yakoranye nabo harimo Kitoko, Riderman ndetse by’umwihariko yanabaye Manager wa The Ben.

Mu kiganiro na Olivier, yatangaje ko mu 2009 ari bwo yakiriya agakiza amaze kugera mu Bwongereza ari naho yatangiriye ubuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana abifashijwemo na Samputu hamwe na Aaron Nitunga.

Yagize ati “Muri 2009 naje mu Bwongereza nakira agakiza mpita njya muri Korale ya Asaph London, niho impano yakuriye kuko ni Korari mbarizwamo kugeza ubu. Naje guhura na Jean Paul Samputu anshyiramo intege zo gukora album y’indirimbo, injyana twazikoranye nawe hanyuma Aaron Nitunga niwe wayitunganyije.”

Nzaramba yavuze ko Album ye ya mbere yayise Ishimwe ikaba iriho indirimbo 8. Ateganya gukora ibitaramo byo kuyimurika guhera mu mpera z’uyu mwaka.

Yagize ati “Maze kuzuza album nise Ishimwe, iriho indirimbo umunani ziri mu njyana zitandukanye ariko nyine ni iz’Imana. Ndumva Launch yayo mu Bwongereza izaba muri mu Kuboza, ariko sindamenya amatariki neza,ndanateganya ibitaramo mu Bubiligi, mu Rwanda n’I Burundi”.

Abajijwe ikinyuranyo abona mu muziki w’indirimbo z’imana usanzwe nk’uwawubayemo, Olivier yagize ati “Harimo ikinyuranyo cyane, nta kintu kiryoha nko guhimbaza Imana ishobora byose, kandi niteguye gutanga umusanzu wanjye mu kuzamura indirimbo zihimbaza Imana kandi nifuza ko n’abaririmba iz’isi bamenya uUwo munezero kuko iyawumpaye nabo yawubaha.”

Umva Ishimwe ya Nzaramba afatanyije na Samputu, Aaron Nitunga na Pastor Felin.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages